Rusizi: Imvura ivanze n’umuyaga ukabije byangije inzu 267

Sangiza iyi nkuru

Imvura ivanze n’umuyaga ukabije byangije inzu 267 z’abaturage,uruganda rutunganya imifuka,abasirikare 5 inkuba irabakubita babiri bahita bajyanwa kwa muganga.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Rusizi avuga ko imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi irimo n’inkuba nyinshi yangije ibintu byinshi birimo imyaka y’abaturage,inzu zigera kuri 267,uruganda rutunganya imifuka rwari rwuzuye mu murenge wa Mururu n’ibindi,abaturage bakaba basabwe kwirinda ibi biza byatangiye kuza bubahiriza ibisabwa.

Mu kiganiro na Bwiza.com ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi Mushimiyimana Ephrem yavuze ko iyi mvura yaguye ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba zo kuri uyu wa 19 Nzeri,igera mu mpande zose z’aka karere,kubera ubukana nyari ifite n’inkuba nyinshi zari ziyirimo ikaba yangije byinshi cyane n’ubu bikibarurwa.

Mu byo avuga byangijwe n’iki kiza,harimo uruganda rutunganya imifuka rwari rwuzuye mu gice cyahariwe inganda mu murenge wa Mururu, inzu zose hamwe 267 z’abaturage,zirimo 126 zangiritse ku buryo bukabije , amashuri arenga 8 ibisenge byangiritse ubu abanyeshuri bakaba badafite aho bigira,inyubako imwe y’akagari,amapoto 12 y’amashanyarazi n’ibindi.

Avuga kandi ko yangije imyaka yabaturage igera hegitari 22 z’urutoki zangiritse bikabije ,inkuba zari ziyirimo zikaba zakubise cyane mu murenge wa Butare. Akaba avugaga ko ibarura ry’ibyangijwe rigikomeza kuko bishobora kuba birenze ibyari bimaze kubarurwa.

Yagize ati “Yari imvura mbi cyane kandi yakwiriye hose ku buryo nk’imirenge ya Butare na Bweyeye yazahaye cyane,kuko kugeza nko mu ma saa yine z’ijoro mu murenge wa Butare honyine hari hamaze kubarurwa inzu 110 zari zasenyutse zirimo 58 byari bikabije cyane kuko ibisenge byahise bivaho, mu kagari ka Nyamihanda muri uwo murenge inkuba yari ifite ubukana irakubita.’’

Yakomeje avuga ko abasenyewe n’ibiza bahise bacumbikirwa n’abaturanyi babo igihe hagitegerejwe icyakorwa n’akarere n’izindi nzego zibishinzwe, akaba yaboneyeho gushimira abaturage bacumbikiye abaturanyi babo,abasaba gukomeza uwo mutima wo gufashanya.

Kubyerekeranye n’aya mashuri yangiritse,uyu muyobozi yavuze ko abana babaye bashyizwe mu yandi mashuri arimo abandi mu gihe bategerejwe icyakorwa,kikaba ari ikibazo gihangayikishije cyane,kuko aya mashuri yangiritse yo mu mirenge ya Bweyeye ,Butare na Nkungu,akaba yari asanzwe yigamo abana benshi cyane,kwiyongera mu ishuri rimwe rero kikaba ari ikibazo gikomeye cyane.

Mu butumwa yahaye abaturage,Mushimiyimana yabasabye guhora biteguye ko Ibiza nk’ibi byabageraho igihe cyose imvura nk’iyi yakongera kugwa. Akaba ari yo mpamvu bagomba kugenzura ibisenge by’inzu zabo bakabizirika neza bihagije. Bagomba kwirinda impamvu zose zibaturutseho zatuma bakubitwa n’inkuba zirimo kwirinda kugama munsi y’ibiti igihe imvura ibaye nyinshi,kwirinda kuvugira kuri telefoni mu mirabyo nk’iyo n’ibindi,nk’uko bagenda babikangurirwa n’abashinzwe Ibiza mu karere.

Nyir’uruganda rwasenyutse,Ndamwemera Jean Paul,ahamagawe kuri telefoni igendanwa na Bwiza.com,yavuze ko na we byamurenze ku buryo ntacyo yatangaza. Gusa ngo byaba byiza afashijwe kongera kwiyubaka kuko rwangiritse mu buryo bukabije cyane.

Bamwe mu baturage basenyewe b’umurenge wa Butare , babwiye Bwiza.com ko bari mu buzima bubi cyane kuko abaturanyi babacumbikiye batari bafite inzu nini zo kubacumbikira kandi abahuye n’iki kibazo ni benshi cyane,bakaba basabye Minisiteri ibishinzwe ,kimwe n’akarere kwihutira kubatabara batarahura n’ibindi biza by’indwara zijyanye n’isuku nke, dore ko ngo hari ibice bimwe by’uyu murenge bisanganywe ikibazo cy’amazi meza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi biza byanashegeshe akarere ka Nyamasheke icyakora ubuyobozi kugeza ubu ntiburatangariza itangazamakuru ibyangiritse byose n’imibereho y’abasigajwe iheruheru n’iki kiza.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre-Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *