Nitwa Mugisha, mfite imyaka 23, nkora akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali ariko mabuja amaze kunjyamo amezi 9, ku kwezi nkorera ibihumbi 14,
Twari tumaranye imyaka 3 dukorana kandi akananyishyura, najyaga mubeshya ko mfite ababyeyi, ko iwacu ari ku Gikongoro, aho amenyeye ko ndi nyakamwe, nta mama, nta data, nibwo yatangiye kutanyishyura.
Yabuze icyo yankorera ngo ngende, ubu asigaye ajya muri dushi, akoga yarangiza akambwira ngo nze kumesa n’imyenda ye y’imbere kandi ntibyahozeho mbere, mbona ari agasuzuguro abikorana ngo nivumbure ngende ntanyishyure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkuko natangiye mbibabwira basomyi ba bwiza.com, nta iwacu ngira, kuko sinigeze menya mama wambyaye, kuko ibyanjye ni amateka maremare. Ubu nabuze icyo nkora, ndagisha inama
Ntekereza kujya kumurega nkasanga nta bimenyetso nzabona bigaragaza ko kuva uyu mwaka watangira atigeze anyishyura, ndabize neza ntabwo azaterurira rimwe amafaranga arenga ibihumbi 100 ngo abinyishyure kuko nzi ko na we atorohewe na banki yatsemo inguzanyo.
Mungire inama, kuko agasuzuguro nshyirwaho na ko kantesha umutwe, mbese yabuze uko yambwira ngo ngende. Mugire amahoro y’Imana.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


