Amerika yasabye ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bwakorewe impunzi 39 z’Abarundi muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaza ko zihangayikishijwe n’amakuru yayigezeho y’ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abarundi muri Congo.

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko impunzi zishwe ari 39 aho zabaga mu nkambi ya Kamanyola muri Congo, zishwe ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri 2017 n’inzego zishinwe umutekano.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri, nibwo Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye urwandiko, ihamagarira Leta ya Congo gukorana n’ibiro bya Loni bishinzwe impunzi ku isi hamwe n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu gukora ibishoboka byose kugirango umwuka mubi uri hagati y’impunzi z’Abarundi n’ababakiriye gishire.

Amerika ivuga kandi ko hagomba kumenyekana icyaba cyihishe inyuma y’ubwo bwicanyi ndetse n’ababukoze bakabihanirwa by’intangarugero.

Yanasabye kandi ko abaturage bacungirwa umutekano kugirango hatagira ibindi bitero nk’ibyo byongera kuba, banasaba inzego z’umutekano kwirinda gukoresha imbaraga z’umurengera mu baturage.

Mu nkambi ya Kamanyola habarurwamo impunzi zisaga ibihumbi 2 z’Abarundi, hatangazwa ko hishwe 39, hakomereka 114.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *