Abapadiri basaga 50 Kiliziya Gatorika iherutse kunguka bashya bahuguwe ku kunoza icungangamutungo rya kinyamwuga, basabwa gucunga neza umutungo wa Kiliziya Gatorika ukazaragwa n’abazaza nyuma yabo.
Yabisabye aba bapadiri bahawe iri sakaramentu tariki ya 22 Nyakanga 2017 bamaze iminsi itatu i Mbare mu Karere ka Muhanga muri Paruwasi ya Kabgayi mu cyumweru gishize, bahugurwa kuri iri cungamutungo.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Padiri Hodari Jean de Dieu yabwiye abapadiri bashya ko uretse na paruwasi, diyosezi cyangwa Kiliziya muri rusange, no mu rugo rusanzwe ibyo bafite batagomba kubitagaguza.
Ati “Ibyo dufite tutagomba kubitagatuza, ahubwo tugomba kubicunga neza tuzi neza ko hari uwabiduhaye hari n’uwo tuzabiraga”.
Akomeza abasaba ko umutungo bashinzwe bagomba kuwucunga neza nkuko bigaragara muri Kinyamateka.
Ati “Tugomba guharanira kuzasigira abazadusimbura Isi n’ibiyiriho bigifite uburyohe, bitarakamutse. Hari igihe cyabaye aho inka utunze n’umushumba uziragira wumva ari kimwe. Nta burenganzira nta n’amategeko bikurikizwa. Muri iki gihe si ko bimeze. Itegeko rirakuryoza”.
Aha yakomoje ku mucyo ugomba gukomeza kuranga imicungire ikwiye y’amaturo.
Ati “Niba abakirisitu batanga amaturo, natwe tugomba kubaha raporo y’icyo akoreshwa n’uko akoreshwa. Hakabaho igena gahunda ry’ibikorwa n’umucyo mu byo dushinzwe gukora”.
Abapadiri basangira ibitekerezo bagarutse no ku mikoranire hagati ya padiri n’abakirisitu mu buryo bwo gushaka, gucunga no kubyaza umusaruro umutungo wa paruwasi harimo n’imishinga.
Bifuje ko habaho guhugurwa ku mategeko agenga umukozi n’umukoresha cyane ko byagaraye henshi aho Kiliziya ishorwa mu manza kubera abakozi birukanywe hatubahirijwe amategeko, ibi nabyo bikayigusha mu bihombo bikomeye.
Agaruka ku cyifuzo cyabo cyo kumenya amateka y’imishinga yagiye ihombya Kiliziya, padiri Hodari yavuze hagiye habaho no “guhura n’ibisambo bya gahanga no kugira icyo ubikora ugasanga bitoroshye”.
Ababwira bahabwa ubumenyi n’imikorere iboneye mu gucunga umutongo, kugira ngo nyine hirindwe amakosa nk’ayo, y’igihe cyahise.
Kiliziya aho iri hose si ko ikeneye buri gihe icungamutungo rya kinyamwuga
Nyuma yo gusubiza amaso inyuma, bakareba no mu ntangiriro za Kiliziya ya mbere uko byari bimeze, aho intumwa zakoraga umurimo w’ubutumwa, ariko zigashaka abazunganira mu yindi mirimo y’imibereho, abo bapadiri basanze no muri iki gihe ari wo murongo Kiliziya igomba gushyiramo imbaraga.
Umwe ati “Umutimanama n’ubwizerane bw’abamisiyoneri ni byo byatumye tugera ku byo dufite kugeza ubu nk’amaseminari, za kiliziya zubatse hirya no hino, ibikorwa by’amajyambere nk’amashuri n’ibitaro,…kandi uruhare rw’abalayiki nintashidikanywaho. Ariko ntibyagezweho kubera za tekinike zihambaye”.
Ibi byashimangiwe na Padiri Hodari, aho yagize ati “Iryo cunga-mutungo rya kinyamwuga riramutse ritarimo umutimanama na byo ntaho byageza Kiliziya”.

Padiri Hodari Jean de Dieu, umunyamuziki akanaba Umunyamabanga w’Inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Yakomeje agira ati “Turamutse twinjiye cyane mu byo gushaka imitungo, tutarebye neza ubutumwa bw’ibanze dufite nka padiri, twazashiduka tutakigira n’umwanya wo gusenga cyangwa gusoma misa”.
N’ubwo yemeranywa nabo ko abalayiki bunganira padiri mu mirimo y’iby’umutungo, padiri Hodari yongeraho ko padiri nawe ubwe akwiye kubigiraho ubumenyi kugirango rya kenurabushyo ashinzwe rigere ku ntego. Kuri we, ngo ababanjirije (abamisiyoneri) nta wabatera ibuye, ibyo bakoze byari iby’icyo gihe.
Ati “Kiliziya ni umuryango udasanzwe. Ntabwo imibereho yawo ihatswe n’imibaraga za muntu, hari n’uz’Uwayihanze. Icyo dukora uyu munsi ni ugufatikanya kugira ngo tujyane n’igihe tugezemo. Icyiza dukomora ku bamisiyoneri ni wa mutimanama w’ibyo bakoraga. Hari ibitaragenze neza tugomba kwirinda kuko hari n’aho byagiye bitujyana mu manza. Icyo dusabwa ni ukumenya Gukora ubutumwa” no kutabwitiranya n’uburyo bukorwa”.
Musenyeri Celestin Hakizimana, umushumba wa diyosezi ya Gikongoro, ufite umutungo mu nshingano ze ku rwego rw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasabye aba bapadiri kuhakura ubumenyi bushya no kubugira ubwabo mu butumwa bafite muri paruwasi zabo na Kiliziya y’uRwanda.
Ati “Muve mu biro, mwegere abakirisitu, kandi mubahe ijambo rifatika mu icungamutungo rya paruwasi, bityo amaraso mashya muzanye azamure Kiliziya”.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yasabye abapadiri bashya kurangwa n’imyitwarire nk’iya Kristu kuko ari yo nyigisho nkuru baha Kiliziya n’amateka y’u Rwanda.
Ati “Utibutse wa mwihariko wawe nk’umupadiri, kwa gucunga umutungo ushaka ntiwabigeraho. Umutungo wa mbere uhenze ni wowe ubwawe”.
Yasabye by’umwihariko abapadiri bashya binjiye mu butumwa, gutandukanya gushaka imitungo ishingiye ku mafaranga no kugira “inyota y’ifaranga”.
Ati “Isi ya none yibasiwe n’ikigirwamana kiruta Bahali y’abayisaheri ba kera. Iyo uganira n’usaba akazi, ahumeka amaze kumenya ayo azafata mu ntoki”. Icya mbere mu nyigisho nk’izi mwahawe, ni ukumenya mbere na mbere ko umutungo ukomeye kandi uhenze ari wowe ubwawe”. Ibintu birashakwa bikagerwaho, ariko umuntu siko bimeze.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


