Rubavu: Abakoraga uburaya barishimira intambwe ishimishije bateye nyuma yo kubureka

Sangiza iyi nkuru

Abakoraga uburaya muri imwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu, bavuga ko babuvuyemo bibumbira muri koperative, ubu barishimira intambwe bamaze gutera mu kwiteza imbere.

Umurenge wa Nyundo, Kanama na Rugerero, ni imwe mu mirenge y’akarere ka Rubavu yakunze kuvugwamo ikibazo cy’uburaya, cyane ko muri iyi mirenge uhasanga udusanteri tw’ubucuruzi dukomeye kandi duhurirwamo n’abantu benshi.

Kuri ubu si ko bikimeze kuko imiryango itandukanye ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagurukiye iki kibazo aho bagiye bakangurira cyane abakobwa bakoraga uyu mwuga w’uburaya kuwuvamo.

Abenshi mu bakobwa n’abagore bakoraga uburaya bahisemo kubureka bibumbira muri za Koperative z’ubucuruzi, ubukorikori ku buryo ubu bishimira iterambere bagezeho mu myaka ine gusa.

Mukadepite Ange, ni umwe wiyemerera ko yahoze mu mwuga w’uburayi , yagaragaje ko bahoze mu buzima bubi aho bakubitwaga, gusambanwa ntibishyurwe, kubyara abana batifuza,…

Agira ati “nabaga mu buzima bubi, nasambanaga n’abahisi n’abagenzi naje kubyaririmo abana batatu kubarera byambereye ikibazo kuko bose ba se babihakanye ndetse bamwe sinigeze menya ba se…, ariko kuri ubu si ko bikimeze kuko n’abivuyemo ntangira gucuruza, nibumbira muri koperative n’abagenzi banjye ndetse Imana aramfasha mbona umugabo. Tumaze kwiteza imbere”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba bahoze bakora uburayi bakomeje banakangurira n’abandi bakiburimo kuwureka kuko harimo ingaruka zikomeye, zirimo kwandura indwara zidakira nka SIDA …no kubyara abana badakunze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo Tuyishime Jean Bosco , avuga ko bahagurukiye iki kibazo cyo gukangurira abakora umwuga w’uburaya ku buryo abenshi babiretse.

Ati”Kubufatanye na Handicap International, tumaze kugera ku ntambwe ishimishije kuko 80% by’abakobwa bakoraga uburayi bamaze kubireka, ahubwo bibumbira mu makoperative n’amatsinda yo kwiteza imbere, ubu bakaba ari nabo badufasha gukangurira abakibirimo kubireka”

Uretse abakoraga umwuga w’uburayi ,murI uyu murenge banabashije kubumbira hamwe abakobwa babyariye iwabo, aho babafasha kwiteza imbere ndetse bakanabunganira mubijyanye n’amategeko kugirango abahohotewe bahabwe ubutabera.

Kuruhande rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rubavu, bavuga ko bazakomeza gufasha aka karere mu kuzamura imibereho y’abahoze ari indaya, ndetse n’abakobwa babyariye iwabo .

Uhagarariye Handicap Int. ishami rishinzwe iterambere, Niwemutoni Angelique yagize ati “tumze kubumbira hamwe amatsinda 17 agizwe n’abantu 468 kandi tuzakomeza kugirango imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuba myiza”.

Ibi bikorwa byo kwita ku bahoze bitwa indaya n’Abakobwa babyariye iwabo mu karere ka Rubavu biri mu murenge wa Nyundo, Nyakiriba na Rugerero.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *