Sheebah Karungi yahamije ko yabaye umumansuzi mu tubari two mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda, yemereye itangazamakuru ko mbere y’uko aba umuhanzi yabanje gukora akazi ko kubyina mu bubari butandukanye bwo mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Marriot Hotel, ubwo we na mugenzi we Run Town baganiraga n’itangazamakuru ku gitaramo bazahuriramo kuri uyu wa 23 Nzeri 2017.

Ubwo umunyamakuru yabaza Sheebah niba amakuru yakunze gutangwamo ubuhamya na benshi, bemeza ko uyu muhanzi yabaye umubyinnyi wo mu kabari mbere y’uko aba umuririmbyi, ntakuzuyaza uyu muhanzi yahise ahamya ko yabikoze ndetse ko abyishimira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yagize ati “Nibyo nabanje kuba umubyinnyi mu Rwanda mbere y’uko mba umuririmbyi, kandi ndabyishimira ni kimwe mu byatumye mba uwo ndiwe, navuye mu Rwanda ntacyo ndicyo nishimiye kuhagaruka ndi icyamamare”.

Kugeza ubu Sheebah ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *