Yverry yahakanye amakuru yo gusimbura Christopher muri Kina Music

Umuririmbyi wo mu njyana ya R&B, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Yverry, aranyomoza amakuru yaramaze iminsi avugwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ko yaba yarasimbuye umuhanzi Christopher muri Lebel ya Kina Music. Ibi bije nyuma y’igihe gito uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo yise “Mbona dukundana”, yakoreye mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, […]

Amoko si cyo kibazo mu Burundi, Nkurunziza ushaka kugundira ubutegetsi ni we ntambamyi- Mbonimpa Claver

Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), Claver Mbonimpa avuga ko mu gihugu cyabo cy’u Burundi, ikibazo gikomeje kuremerera abaturage atari igishingiye ku moko, ahubwo ko ari ikibazo cya Politiki, gitizwa umurindi na Perezida uriho ushaka kuguma ku butegetsi. Claver Mbonimpa usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi, ibi yabitangarije muri Canada, ashimangira ko Perezida Nkurunziza […]

Nawe reba wisekere: Amafoto 10 y’abageni yagiye atangaza imbaga y'abatuye Isi

Umunsi wo gushyingirwa, ni umunsi w’ibyishimo uhuruza imbaga bagamije gushyigikira abagiye kurushinga, buri wese aba yumva agomba kuzana agashya ke kuri uwo munsi, ari naho bamwe usanga bashaka ko ako gashya kaba aka mbere mu twabayeho ku isi. Agahugu umuco wako n’akandi uwako, hari aho uzasanga umwana ashyingiranwa n’uwakamubyaye, umugabo agashyingiranwa n’abagore 2, abashyingiranwa bahuje […]

Havumbuwe umuti urwanya sida ku kigero cya 99%

Abahanga mu by’ubuganga bavumbuye umuti ushobora kugwanya ibice 99% bya virusi itera Sida. Ibyo bishobora gutuma ibinyabuzima byo mu bwoko bwa bufite ibiganza “primates” birimo n’umuntu bishobora gukingirwa kwandura iyi virusi. Iki gikorwa cyakozwe n’ikigo cya Amerika cyita ku buzima ‘US National Institutes of Health’ hamwe n’uruganda rw’imiti Sanofi nkuko bigaragara kuri BBC. Ikigo gifasha […]

Impunzi z'Abanye Congo ziri 'kwibasirwa' na guverinoma

Impunzi zihungira muri Zambiya ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zabwiye Loni ko ziri kwibasirwa na guverinoma ya Congo. Abanye-Congo bagera kuri 500 bari kugera muri Zambia buri munsi, bahunga imvururu mu bice bitandukanye by’igihugu. Isubika ry’amatora y’umukuru w’igihugu ryateye ubushyamirane bukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Impunzi zabwiye Umuryango w’Abibumbye ko abasirikare […]

Inzego n'abantu batandukanye mu Rwanda bagiye guhembwa n'umuryango Isange Corporation

Umuryango ukora ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza mu itangazamakuru rya Gikristo mu Rwanda, ugiye guhemba ababaye indashyikirwa muri uru rwego, barimi abanyamadini n’imiryango ya Gikristo n’abandi. Ni mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’uyu muryango wa gikristo Cyitwa ‘ SIFA Rewards’, ukora ubaha igihembo cy’icyubahiro wita ‘Rewards’ Umuyobozi wa Isange Corporation, Ntigurirwa Pierre Claver avuga ko iki […]

Kenya: Amatora azakorwa niyo abatavuga rumwe na Leta batayitabira

Perezida w’urukiko rw’ikirenga wa Kenya Githu Muigai yavuze ko amatora ya perezida ateganyijwe muri iki gihugu nta kizayahagarika no mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi batayitabira. Aya matora ateganyijwe tariki 26 Ukwakira azatangazwa tariki ya 1 Ugushyingo, mu gihe n’abo batavuga rumwe na leta batayitabira. Muigai yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Nairobi, mu gihe bivugwa […]

Dr Jose Chameleone yatangaje icyamuteye kureka kunywa ibisindisha

Dr Jose Chameleone, yatangaje ko amaze igihe yararetse ibisindisha, kubera gushaka guha urugero rwiza urubyaro rwe ndetse n’abamukurikirana umunsi ku munsi. Mu gihe gishize nibwo inshuti za Chmaeleone zamutangiye ubuhamya, aho ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu bakunze gusangira n’uyu mugabo, bakomeje kwemeza ko yakomeye ku cyemezo yafashe cyo kutanywa ibisindisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muhanzi […]

U Bushinwa bwagabanyije ubucuruzi na Koreya ya Ruguru kubera Amerika

U Bushinwa bwavuze ko bwagabanyije ingano y’umusaruro wa peteroli muri Koreya ya Ruguru kandi buzahagarika kugura ibiva ku myambaro. Ibyo bwabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017. U Bushinwa ni umuhuzabikorwa w’ingenzi mu bucuruzi na Koreya ya Ruguru, ni nabwo bwonyine ivanamo amafaranga ku buryo bufatika. Ihagarika ry’ibicuruzwa biva ku ndodo rizahungabanya […]

Amerika: Perezida Kagame yasobanuye uburyo Afurika na AU bidakwiriye kurambiriza ku nkunga z'amahanga

Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko amavugurura y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yari akwiye hagamijwe imikorere myiza y’uyu muryango, yongeraho udakwiye kurambiriza no gushingira ku nkunga ihabwa n’amahanga nyamara zidafite uburambe kuko zishobora kuvaho igihe icyari cyo cyose. Ibi umukuru yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu kigo Brookings Institution giherereye i Washington D.C muri Leta […]

Dore amagambo uzirinda kubwira uwo mumaze gukorana imibonano mpuzabitsina

Mu gihe abantu bagiye gukora imibonano mpuzabitsina usanga baba bagomba kubwirana utugambo twiza ndetse akenshi bakanabiganiraho mbere y’uko binjira mu gikorwa kugira ngo hataza kugira ikibabera inzitizi mu kwiyumvanamo no kugirango icyo gikorwa kize kugenda neza, ibi bwiza.com irabwira abashakanye. Nyamara usanga bitewe n’intego abaryamana baba bafite, hari abamara gukora urukundo bakumva ko barangije icyo […]

Irani yagerageje misile mu rwego rwo guhangana na Perezida Trump

Irani iravuga ko yagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa misile, mu rwego rwo guhangara perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump. Igeragezwa ry’igisasu cyiswe Khoramshahr, kigenda ku bilometero 2.000 cyerekanwe kuri televiziyo ya leta. Ntibizwi neza igihe igerageza ryabereye. Ku wa Kabiri mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Trump yanenze gahunda ya Irani y’ibitwaro […]

Batanu bafungiye gukodeshanya icyuma cy’imodoka kigura 10 000 bajijisha mu gukoresha controle

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu barimo abashoferi n’abakanishi bafashwe bakekwaho gukoresha uburiganya ngo babone ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Bose berekanywe Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda Kuwa gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017. Abisobanura Umuvugizi w’iri shami CIP Emmanuel Kabanda yagize ati” Abashoferi baje gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo, ababishinzwe […]

Super Cup: Umunsi wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago wageze ‘Rayon Sports Vs APR Fc”

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zigiye gucakirana zihatanira igikombe cya mbere kiruta ibindi mu Rwanda ‘Super Cup’. Iki gikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’amahoro izi kipe zigiye guhura nyuma y’uko Rayon sports itwaye igikombe cya shampiyona naho mukeba wayo APR FC yatwaye igikombe cy’amahoro. Uyu mukino ukunzwe kurangwa n’ishyaka […]

Karongi: Abajyanama b’ubuzima biyubakiye igorofa ya miliyoni 350

Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Karongi bujuje umuturirwa wa miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda yubatswe hifashishijwe imisanzu yabo n’inkunga bahawe na Minisiteri y’Ubuzima. Iri nyubako yiswe ‘Agaciro Legacy, ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi yatashwe ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017 na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba. Biteganyijwe ko izajya yijiza miliyoni zisaga 95 ku […]

Diego Costa agiye gusubira muri Atletico Madrid

Rutahizamu Diego Costa, agiye gusubira mu ikipe yahozemo, nyuma y’amasezerano ikipe ya Chelsea ibarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza, yagiranye na Atletico Madrid yo muri Espagne. Aya masezerano amakipe yombi yagiranye avuga ko uyu mukinnyi azerekeza muri Atletico Madrid muri Mutarama 2018, akazatangwaho miliyoni 60 z’amayero. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Diego Costa w’imyaka 28 yaje muri Chelsea mu mwaka […]

Intambara y’amagambo hagati ya Perezida Trump n’uwa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un hamwe n’uwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump bakomeje guterana amagambo, umwe yita undi umusazi n’undi akamusubiza. Kim Jong-un avuga ko nyuma y’amagambo Perezida Trump yavugiye mu nama ya Loni, we afata nk’ayavuzwe n’umuntu [Trump] wataye umutwe, yatumye akomeza umugambi we wo gukomeza gukorera Koreya ya Ruguru […]

Sheebah Karungi yahamije ko yabaye umumansuzi mu tubari two mu Rwanda

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda, yemereye itangazamakuru ko mbere y’uko aba umuhanzi yabanje gukora akazi ko kubyina mu bubari butandukanye bwo mu Rwanda. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Marriot Hotel, ubwo we na mugenzi we Run Town baganiraga n’itangazamakuru ku gitaramo bazahuriramo kuri uyu wa 23 Nzeri 2017. Ubwo umunyamakuru yabaza Sheebah […]

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 6 yahiriye mu nzu arapfa

Mu mudugudu wa Cyivugiza, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko witwaga Bimenyimana Bellange mwene Bimenyimana Peter na Musabiyingabire Marie Louise, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza wahiriye mu nzu agakongoka. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Twagirayezu Zacharie, ngo […]