Umugabo wanjye afite ibya rimwe, tumaze imyaka 3 tubana ariko nta kana turabyara, ese yaba ariyo mpamvu?

Sangiza iyi nkuru

Ndabaramukije bakunzi b’iki kinyamakuru, nkuko mbivuze haruguru, ndi umugore, maze imyaka 3 mbana n’umugabo wa njye umunsi ku wundi, ariko nta kana twari twabyara.
Iyo ubana n’umugabo ntacyo muhishanya, ariko yambwiye ko afite ibya rimwe, koko na njye nkoraho nkasanga nibyo, twagiye kwa muganga batubwira ko nta kibazo twembi dufite ariko ntabwo nari nanyurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba afite ibya rimwe, ku bwa njye numva byaba ikibazo, bakunzi ba bwiza.com nkaba ngirango mungire inama, ese umugabo ufite ibya rimwe arabyara, mu buzima bwanjye ngira isoni pe, numvaga nakakibajije muganga ariko numva bintera isoni.
Mungire inama kandi ari nako munyigisha kuko ndahangayitse, nkunda abana ariko kuba maze imyaka itatu nta we ngira birambabaza pe, ntabwo ari ibanga.
Inama zanyu ziranyubaka kandi ndakeka ko hari n’abandi twaba duhuje iki kibaza, gusa mu buzima busanzwe umugabo wanjye tubanye neza, mu mahoro.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Murakoze, inama zanyu ndazitegereje!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *