Dr Jose Chameleone yatangaje icyamuteye kureka kunywa ibisindisha

Sangiza iyi nkuru

Dr Jose Chameleone, yatangaje ko amaze igihe yararetse ibisindisha, kubera gushaka guha urugero rwiza urubyaro rwe ndetse n’abamukurikirana umunsi ku munsi.
Mu gihe gishize nibwo inshuti za Chmaeleone zamutangiye ubuhamya, aho ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu bakunze gusangira n’uyu mugabo, bakomeje kwemeza ko yakomeye ku cyemezo yafashe cyo kutanywa ibisindisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi nawe aherutse gutangariza kimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda, bwiza.com ikesha iyi nkuru, impamvu nyakuri yatumye ava ku bisindisha akaba asigaye yinywera ibitera imbaraga.
Yagize ati “Ubu mfite umugore n’abana, ndashaka gutanga urugero rwiza ku muryango wanjye, niyo mpampu ntazongera gukoza inzoga mu kanwa kanjye”.
Akomeza agira ati: ”Maze imyaka myinshi nangiza amafaranga menshi cyane mu bisindisha, nakabaye narayakoresheje ibyakagiriye umumaro umuryango wanjye, ibi byose nibyo byatumye nsubiza amaso inyuma ndeka inzoga”.
Kugeza ubu amakuru aturuka mu muryango w’iki cyamamare, avuga ko nyuma yo kureka inzoga, urugo rwe rumeze neza ndetse hahoramo umunezero utarigeze uharangwa.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Dushimimana Jean de Dieu/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *