Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un hamwe n’uwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump bakomeje guterana amagambo, umwe yita undi umusazi n’undi akamusubiza.
Kim Jong-un avuga ko nyuma y’amagambo Perezida Trump yavugiye mu nama ya Loni, we afata nk’ayavuzwe n’umuntu [Trump] wataye umutwe, yatumye akomeza umugambi we wo gukomeza gukorera Koreya ya Ruguru ibitwaro bya kirimbuzi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, Perezida Kim yavuze ko Trump azahabwa igisubizo cy’amagambo yavugiye mu nama ya Loni, aho yavugaga ko azasenya burundu Koreya ya Ruguru.
Nk’uko bitangazwa na BBC, bwiza.com ikesha iyi nkuru, Perezida Trump na we yamusubije avuga ko uwo musazi [Kim] azahabwa isomo mu buryo butigeze bubaho ku isi”.
Mu gihe ibi bihugu byombi bimaze iminsi biterana amagambo, Perezida wa Koreya ya Ruguru, yarahiye avuga ko azaruhuka arashe umuriro kuri uwo mugabo w’umurwayi wo mu mutwe[Trump], akanashimangira ko atazagendera ku gasuzuguro ka Amerika ngo ahagarike gukora ibitwaro bya kirimbuzi.
Nyuma y’ayo magambo aba bayobozi bakomeje guterana, u Bushinwa bwatangaje ko aho bigeze bikomeye, ndetse ko impande zose zidakwiye gukomeza gushotorana.
U Burusiya nabwo buvuga ko ibi bihugu byose byareka gukomeza guterana amagambo, ahubwo hagashakwa umuti w’ibibazo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


