Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), Claver Mbonimpa avuga ko mu gihugu cyabo cy’u Burundi, ikibazo gikomeje kuremerera abaturage atari igishingiye ku moko, ahubwo ko ari ikibazo cya Politiki, gitizwa umurindi na Perezida uriho ushaka kuguma ku butegetsi.
Claver Mbonimpa usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi, ibi yabitangarije muri Canada, ashimangira ko Perezida Nkurunziza ari we mbogamizi ubu ikomeje gutuma u Burundi buguma mu bibazo.
Yagize ati “Icyuka cya politiki kiri mu Burundi si ikijyanye n’ubwoko, ikibazo nyacyo gihari ni icya Politiki,…Pierre Nkurunziza arashaka kuguma ku butegetsi, niwe ntambamyi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye na Ubm News, bwiza.co ikesha iyi nkuru, Mbonimpa akomeza avuga ko umuti w’iki kibazo uzava hanze y’u Burundi, by’umwihariko ko inzego ziriho mu Burundi abaturage batakizizera.
Ku myaka ye 68, ahamya ko atifuje kuba yakwinjira muri politiki, ati ‘Iyo nshaka kujya muri Politiki mba narabikoze”. N’ubwo yavuye mu gihugu avuga ko agiye kwivuza nyuma yo kurusimbuka ubwo yari agiye kwicwa, ahamya ko agizwe umuhuza w’Abarundi yakwemera.
Ati “Bambwiye kuba umuhuza mu bibazo byugarije u Burundi nabikora”.
Akomeza avuga ko abandi basaza bari ku kigero nk’icye akenshi bakina politiki ahanini bashaka kubona ibyubahiro, kuri we ngo ntabyo akeneye.
Ku wa 3 Kanama 2015, nibwo Mbonimpa yarashwe ararusimbuka ariko asigarana ibikomere, yavuye mu Burundi agiye kwivuza i Burayi, nyuma yo kugenda umuhungu we n’umukwe we barishwe.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


