Batanu bafungiye gukodeshanya icyuma cy’imodoka kigura 10 000 bajijisha mu gukoresha controle

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu barimo abashoferi n’abakanishi bafashwe bakekwaho gukoresha uburiganya ngo babone ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Bose berekanywe Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda Kuwa gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017.

Abisobanura Umuvugizi w’iri shami CIP Emmanuel Kabanda yagize ati” Abashoferi baje gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo, ababishinzwe basanga hari icyuma gifasha imodoka gukata neza kizwi nka “Biolette”. Basabwa kujya kugihinduza ngo bashyiremo icyuzuje ubuziranenge. Aho kubigura bajya mu igaraji barabikodesha babishyiramo, bagaruka gusuzumisha imodoka zabo, ariko kuko abapolisi bacu bari bafite amakuru ko hari abajya babikora nibwo babafashe, babaza aho babikoreshereje bajya kuhabereka ari nabwo bahise bafatwa.”

Yavuze ko ibi bikorwa n’aba bashoferi ari bimwe mu biteza impanuka kuko iyo bamaze gukodesha ibi byuma bakagaruka baca mu byuma bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bigasanga imodoka nta kibazo ifite, bagera muri rya garaji bagasubiza bya byuma bakodesheje, basubira mu muhanda ukabona imodoka ikoze impanuka kandi aribwo ikiva mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Cip Kabanda

CIP Kabanda

Kabanda akomeza avuga ko ibyo Polisi y’u Rwanda ikora byose biba bigamije gukumira no kurwanya ibyaha, by’umwihariko ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ari naho ikigo cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizwi ku izina rya “contrôle technique” rikaba rishinzwe gukumira no kurwanya impanuka. Gusa ngo hari bamwe mu batwara ibinyabiziga baba bashaka gukwepa icyatuma ibinyabiziga byabo bidakora impanuka zitwara ubuzima bw’abagenzi.

Umwe mu bakekwa akaba n’umukanishi w’imodoka ukorera i Remera hafi y’iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yavuze uko babigenje.

Ati “Ni byo koko nafashwe maze gukodesha iki cyuma n’umwe mu bashoferi, ndetse ndimo no kukimushyiriramo, bakaba bakidukodesha ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kuko igishya kigura ibihumbi 35.”

Yavuze kandi ko mu gihe cy’amezi icyenda yari amaze atangiye gukora iki gikorwa yita ko kigayitse, yakodesheje abashoferi bagera kuri 20, babona uruhushya rw’ubuziranenge bw’ibinyabiziga kandi imodoka zabo zitujuje ibisabwa.

Undi bafatanywe yasobanuye ko biolette ishobora kugira uruhare mu mpanuka, kuko nk’igihe irwaye ngo umushoferi ashobora gukata imodoka ntirangize ikona ry’umuhanda bikaba byatera impanuka, agasaba abandi bashoferi gukora ibiciye mu mucyo.

CIP Kabanda yavuze kandi ko abashoferi bakwiye kujya bagura ibyuma byujuje ibuziranenge baba bagiriwemo inama n’ikigo kigenzura ibinyabiziga kugirango birinde impanuka

Gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga bifite akamaro ku mpamvu ebyiri nkuru, iya mbere ni umutekano rusange w’abagenzi, iya kabiri ni kuri nyir’ikinyabiziga, kuko iyo yakoze impanuka nawe arahomba.

Polisi yemeza ko atari buriya bwoko bw’ibyuma byonyine abashoferi bakodesha, ko hari n’ibindi bizwi nka “roture”, amapine, n’ibindi, ndetse ngo hari n’abatira ibirahure by’imbere by’imodoka bizwi nka (Parre- brise).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bahamwe n’icyaha bashobora guhanwa hisunzwe ingingo ya 612 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ihana ibikorwa byo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe,igateganya ibihano birimo igifungo kuva ku myaka 5 kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugera kuri miliyoni 3.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *