Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zigiye gucakirana zihatanira igikombe cya mbere kiruta ibindi mu Rwanda ‘Super Cup’.
Iki gikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’amahoro izi kipe zigiye guhura nyuma y’uko Rayon sports itwaye igikombe cya shampiyona naho mukeba wayo APR FC yatwaye igikombe cy’amahoro.
Uyu mukino ukunzwe kurangwa n’ishyaka ku mpande zombi aho buri kipe iba ishaka gushimisha abafana bayo, uraba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017, ukabera i Rubavu kuri sitade Umuganda ho mu ntara y’Iburengerazuba.
Uyu mukino kandi abantu bashobora kuza kuwukurikira imbonankubone (live) kuri televiziyo na radio by’igihugu..
nyuma y’icyumweru kimwe gusa zicakiranye mu irushanwa ry’Agaciro Championship, Rayon Sports igatsinda APR FC 1-0. zigiye kongera guhura ku mukino w’igikombe ‘ Super Cup’.
Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku makipe yombi:
Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame [GK, C], Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Nyandwi Sadam, Kwizera Pierrot, , Bimenyimana Caleb Bonfils, Tediane Kone na Niyonzima Olivier Sefu.
APR FC : Emery Mvuyekure [GK], Rugwiro Herve [C], Issa Bigirimana, Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjiri, Aimable Nsabimana, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Ombolenga Fitina na Nshimiyimana Amran
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyigena Emmy/Bwiza.com


