Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere yongeye gushimangira ko icyemezo iheruka gufata cyo kwimurira impunzi z’Abarundi ziri ku butaka bwarwo ari ntagisibya, ariko ko yizeza izi mpunzi ko bizakorwa hakurikijwe amahame mpuzamahanga.
Itsinda ry’intumwa za guverinoma y’u Rwanda zari ziyobowe na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Seraphine Mukantabana ndetse n’iry’abakozi ba HCR, kuri uyu wa Mbere basuye inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama.
Nyuma yo kugirana ibiganiro akanya katari gato n’abahagarariye izi mpunzi n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri iyi nkambi, minisitiri Mukantabana yatangarije itangazamakuru ibyo yifuzaga kugeza kuri izi mpunzi.
Yasobanuye ko bashakaga kuzibwira ko icyemezo u Rwanda cyo kwimurira izi mpunzi mu bindi bihugu ari ntagisibya, ariko ko iki cyemezo kitazatuma guverinoma y’u Rwanda igera aho irenga ku mahame mpuzamahanga yashyizeho umukono.

Yakomeje avuga kandi ko bitazatuma guverinoma y’u Rwanda isubiza izi mpunzi iwabo ku ngufu, ndetse ko u Rwanda ruzakomeza gufasha impunzi.
Abarundi bagera ku 240,000 bahunze igihugu cyabo kuva imidugararo yo mu Burundi yatangira muri Mata 2015, ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe. Muri izi mpunzi izigera ku 75,000 zahungiye mu Rwanda.
Uhagarariye HCR mu Rwanda, Saber Azam nawe yahumurije izi mpunzi. Yazisobanuriye ko ubwo baheruka kuganira na guverinoma y’u Rwanda yabijeje kuzubahiriza amahame mpuzamahanga ku kijyanye n’impunzi, ndetse ko imipaka yarwo izakomeza gufungurwa ku bazakomeza guhunga ubugizi bwa nabi mu Burundi. Yakomeje ababwira ko ikindi bakuye muri ibyo biganiro ari uko zitazoherezwa mu bindi bihugu ku ngufu.
Kuwa 12 Gashyantare nibwo guverinoma y’u Rwanda yatangaje icyemezo cyo kwimurira impunzi z’Abarundi ziri ku butaka bwarwo mu bindi bihugu nyuma yo gukomeza gushinjwa n’u Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga gutoza izi mpunzi ngo zizajye guhirika perezida Nkurunziza. Ibi u Rwanda rukaba rwarakomeje kubihakana ndetse perezida Kagame akaba aherutse gutangaza ko ibivugwa ku Rwanda byose atari byo bizatuma rwishora mu bibazo by’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


