Yverry yahakanye amakuru yo gusimbura Christopher muri Kina Music

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi wo mu njyana ya R&B, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Yverry, aranyomoza amakuru yaramaze iminsi avugwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ko yaba yarasimbuye umuhanzi Christopher muri Lebel ya Kina Music.
Ibi bije nyuma y’igihe gito uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo yise “Mbona dukundana”, yakoreye mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, abenshi mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ndetse na bimwe mu bitangazamakuru byari byatangiye gutangaza ko uyu muhanzi yasimbujwe Christopher wamaze guhagarika imikoranire na Lebel ya Kina music.
Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, Yverry yahakanye ayo makuru, avuga ko na we yabyumvise ariko ko nta shingiro bifite kuko mu biganiro yagiranye na Ishimwe Clement washinze Kina Music, ntabyo kuba bagirana imikoranirire birimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Nkeka ko aho ayo makuru yaturutse ari uko abantu bumvise indirimbo nakoreye muri Kina Music bagakeka ko naba nasinyemo amasezerano, ariko sibyo, wenda abantu bambonamo ubushobozi bwo kuba najya mu mwanya wa Christopher muri Kina, ariko rwose ndagirango mbabwize ukuri ko nta kintu na kimwe kijyanye n’imikoranire nigeze nganira na Clement, ibyo twavuganye n’iby’indirimbo yanjye nshya nise “Mbona dukundana” nakoreye iwe, ibindi byo kuba nasinyamo ntacyo twigeze tubivuganaho”.
Yvrey ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza muri iyi minsi, ni nyuma y’aho aviriye mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, akaba amaze gukora indirimbo 3 zamumenyekanishije cyane zirimo “Uragiye’’, ’’ Nkuko njya mbirota”,n’inshya yise “Mbona Dukundana “ yakorewe na Clement muri Kina mUsic.

YouTube player

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *