Donald Trump yongeye kwibasira Museveni ndetse yita Abagande bose ibigwari ukuyemo Kiiza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bakandida biyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ukomeje no kugenda yitwara neza, Donald Trump yibasiye perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko ko nta handi akwiriye kuba usibye muri gereza aho kuba mu ngoro y’umukuru w’igihugu.

Ibi Donald Trump yabitangarije muri Carolina y’Amajyepfo, aho yari yagiye gusaba abaturage b’iyi leta kuzamuha amajwi. Donald Trump kandi yagaye Abagane muri rusange ku kuba badahaguruka ngo barwanire uburenganzira bwabo.

Donald Trump kandi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga, politics.co.ke, yise amatora ya perezida aheruka kuba muri Uganda ikimenyetso kibi ndetse na byenda gusetsa y’umwaka.

d7a83022
Donald Trump

Tubibutse ko uyu mukandida ukomoka mu ishyaka rya Rebublican ubushize nabwo yatangaje ko naramuka atsindiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, perezida Museveni na Robert Mugabe wa Zimbabwe azabata mu munyururu.

Donald Trump ahubwo yashimye abaturage ba Kenya, avuga ko byibuze bo ari intwari ho gato kuko ngo iyo amajwi yabo yibwe, bahaguruka bagatanga ubuzima bwabo kubw’inyungu z’igihugu cyabo, naho Abagande ngo ni ibigwari. Ngo batatanywa byoroshye n’isasu rimwe riryana mu maso kandi amajwi yabo aribwa.

Trump yagize ati: “Nabonye ukuntu banyanyagira nk’ihene babonye polisi. Umugande umwe nyakuri ukunda igihugu cye ni umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Dr Kazza Basija (Uko niko yamwise) . nta matora yabaye muri Uganda kiandi Museveni arabizi” .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *