Umuhanzi Mkombozi usanzwe aririmba indirimbo za hip hop mu gihugu cy’u Burundi atangaza ko kuri we asanga agomba kureka kuririmba indirimbo zisanzwe ahubwo akarimba indirimbo zarimbiwe imana ariko mu ishusho ya sekibi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje ubwo yarimo aganira n’itangazamakuru rya hano mu Rwanda, aho uyu muhanzi, Mkombozi yatangaje ko nyuma yo guhanurirwa na Rugagi ku bigiye kumubaho yavuze ko yemeye guhinduka agatangira kuririmbira Imana mu byo we yita Illuminati y’Imana.
Ubundi umuntu ubarizwa muri Illuminati bivugwa ko aba ari umuntu wiyemeje byimazeyo gukorera sekibi ku mugaragaro bivuzeko kuba Illuminati mu Mana ari ugukorera satani ariko wihishe mu Mana.
Ubusazwe, umuhanzi Mkombozi yagiye avugwaho guterwa n’imyuka mibi kugera n’aho we ubwe abyiyemerera ariko akavugako byatewe n’ubuhanuzi yahawe na Rugagi yari atarashyira mu bikorwa.
Â
Ababikurikiranira hafi bavugako mu muryango wa Mkombozi hasanzwe hari imyuka mibi bikaba bishoboka ko ari yo imutera ikanamwicira zimwe muri gahunda ze nk’uko na we ubwe asa nubikomozaho.

Mkombozi ni umuhanzi wagiye avugwaho byinshi birebana na muzika nyarwanda nk’aho havuzwe ko ariwe nyiramubande ya Diplomat, umuhanzi Diplomat yavuze mu ndirimbo ye yise indebakure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo bivugwa bwose ariko Mkombozi abitera ishoti akagerageza no kugaragaza ko Diplomat ari umwana kuri we akongeraho ati “Niba abishaka azantumire mu marushanwa bive mu magambo kuko atinjiza”
Mkombozi yagiye aririmba indirimbo nyinshi afatanije n’abanyarwanda nk’iyo yakoze n’umuhanzi Uncle Austin yise “ ibaze nawe”, ijambo yakuye mukiganiro umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda yagiranye n’uwitwa Babuji.
Bwiza.com


