Tanzania: Impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi zabuze uko zisubira iwabo

Sangiza iyi nkuru

Impunzi z’Abarundi zibarirwa mu Bihumbi ziratakambira inzego n’umuryango ifite impunzi mu nshingano ngo irebe uko yazikura aho ziri muri Tanzania zikabasha gusubira mu gihugu cya zo.
Ni nyuma y’uko impunzi zigera ku bihumbi 12 bivugwa ko zimaze kugera imbere y’inzego z’ubuyobozi za Tanzania ndetse n’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi zisaba ko zakoroherezwa gusubizwa mu gihugu cy’u Burundi ariko zikaba nta gisubizo zibona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Munani, ni bwo hasinyw amasezerano hagati ya Tanzania na UNHCR yo gukomeza kuba icumbikiye izi mpunzi mu gihe hakirebwa uburyo zakwimurwa cyangwa zigasubizwa iwabo, ariko zo zikaba zitishimiye ubuzima zibayemo kandi ntizinoroherezwe uburyo bwo gutaha.
Kugeza ubu, ngo harasabwa byibuze asaga ibihumbi 450 by’Amadolari ngo impunzi ziri muri Tanzania zo mu turere twa Kirundo, Makamba, Muyinga, Rutana ndetse na Ruyigi mu gihugu cy’u Burundi zibashe kuba zataha, ariko imiryango ishinzwe kuzikurikirana yo igatangaza ko havutsemo ikibazo mu kugera kuri iyi nkunga.
Uhagarariye umuryango mpuzamahanga ushinzwe gucyura impunzi muri Tanzania, IOM, Dr Qasim Sufi, yavuze ko hatabayeho uruhare rugaragara rw’imiryango itandukanye mpuzamahanga byakomeza kugorana gucyura izi mpunzi mu gihugu cya zo.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hategerejwe inkunga zizatangwa n’abagiraneza b’abakorerabushake kugira ngo aba barundi babashe gutaha.
Kugeza ubu, ibihumbi bisaga 280 by’impunzi z’abarundi baracyari muri Tanzania, ariko bamwe muri bo bakaba babayeho ubuzima bubi ndetse bakanavuga ko bakorerwa ihohoterwa bityo bakifuza gusubira iwabo na byo ntibibashobokere.
Uretse Tanzania, n’ibindi bihugu bikikije u Burundi birimo n’u Rwanda biracyacumbikiye impunzi za bwo zibarirwa mu bihumbi amagana, hejuru ya 80% bya zo bakaba ari abagore n’abana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi mpunzi ziganjemo iza politiki n’izindi zahunze ibibazo by’umutekano mucye mu gihugu cy’u Burundi guhera muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Petero yatangaza ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi abatavuga rumwe na we bakigaragambya abenshi bakahatakariza ubuzima.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Philippe@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *