UNESCO: Ku myaka 17, umwangavu wo muri Maurice utabona yashyizwe mu baharanira amahoro

Sangiza iyi nkuru

Burya ubumuga bubi ni mu mutwe no mu mutima, kandi kuba intwari ntibigomba imyaka myinshi. Umwangavu ukomoka mu birwa bya Maurice, ufite ubumuga bwo kutabona yagizwe umwe mu bambasaderi ba UNESCO baharanira amahoro.
Mu cyumweru gishize, nibwo umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku burezi n’umuco(UNESCO) yagize umwangavu wo birwa bya Maurice, Jane Constance, umwe mu bamabasaderi ba UNESCO mu guharanira amahoro. Umuhango wo kumushyikiriza impamyabushobozi wabereye i Paris ku kicaro cya UNESCO, ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri tariki 26 Nzeri.
Umuhango witabiriwe na bamwe mu baminisitiri b’ibirwa bya Maurice, harimo ushinzwe Ubugeni n’umuco, ndetse n’ushinzwe Ubukerarugendo, hari kandi n’uhagarariye iki gihugu mu bufaransa.
Ni muto utari gito, mu guhiriimbanira imibereho y’abafite ubumuga
Uyu mwana wavukanye ubumuga bwo kutabona mu mwaka wa 2000, ashikamye ku rugamba yiyemeje rwo guhirimbanira imibereho y’abantu bose bafite ubumuga, ngo cyane ko badahawe agaciro mu muryango nta mahoro asesuye yaba mu isi.
Jane Constance agira ati, « Nigeze kugira inzozi, ndarota», Ndlr ndazikabije . « None uyu munsi ntewe ishema n’ikuzo mpawe. Kuva ubu, ngomba kurangwa no guteza imbere indangagaciro za UNESCO ku isi yose. Ngiye gukangurira rubanda n’abafata ibyemezo kubahiriza amahame ya UNESCO. Abantu turatandukanye nibyo, kuko ntawe usa n’undi, harageze rero ko buri wese ahindukira akareba abafite ubumuga ku isi, akabaha agaciro”.
Kugira ubumuga si intambamyi, UNESCO
Umuyobozi mukuru wa UNESCO, Irina Bokova, avuga ko guhitamo Jane Constance biri mu guha agaciro ubwitange afite mu guharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, n’umwete agira mu gukangurira abatuye isi ku mibanire n’abafite ubumuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Irina Bokova ati, “ Nabonye ubutumwa bwinshi bunshimira ko twagize amahitamo meza. Jane Constance ni nawe ugiye kuri uru rutonde akiri muto. Jane, -amuhindukirira- isi yose ikwiye kukwigiraho byinshi. Wagaragaje ko kugira ubumuga atari imbogamizi namba ».
Naho uyu mwangavu utabona we ngo azahanaharanira ko abafite ubumuga bagaragara mu buzima bwose nk’abatabufite, bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu byabo n’isi muri rusange.
Abaye ikirangirire ku isi, ahesha ishema igihugu cye, Minisitiri
Minisitiri w’ibirwa bya Maurice ushinzwe ubugeni n’umuco, Prithvirajsing Roopun yabwiye itangazamakuru ko abona uyu mwana adasanzwe, akagira ati, « Uyu muhango ntuzibagirana mu mateka y’isi, by’agahebuzo mu gihugu cyacu. Igihugu cyose gitewe ishema n’uyu mwangavu utari gito, kandi ubu abaye ikirangirire, abaye intangarugero ngo isi yose imurebereho ».
Mu butumwa bwa Jane Constance, agaragaza ko yiyemeje, ko urugamba ariho rudahumburwa, kandi ko atazatezuka. Rimwe ati, « Kuva nkicuka, ngerageza gushaka uko amahoro n’umutuzo byaganza mu batuye isi ».
Ubundi ati, « Nzaharanira ko isi iba nziza kurushaho, cyane ku bantu bafite ubumuga ».
Cyangwa ati, « Abantu bajya bansanganira mu muhanda bambwira ko indirimbo zanjye zibafasha, zibakora ahantu. Nibyo, sindirimba bya sagihobe, ndirimba ngamije gutanga ubutumwa ».
Mu mwaka wa 2015, uyu mwangavu wavukanye ubumuga bwo kutabona(utarareba isi), yahembwe n’ikiganiro cya Televiziyo y’abafaransa The Voice Kids, kivuga ku bana.
Umwaka ushize 2016, nibwo Jane Constance yasohoye Umuzingo(Album) we mbere yise, A travers tes yeux (Nkuroye mu maso, Ndlr nubwo ntayo afite, akoresha ay’umutima), yakoze ku mitima ya besnhi mu gihugu cye no mu bufaransa.

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *