Ibi ni ibyatangajwe na Claver Mbonimpa, umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), avuga ko hari amakuru afite avuga ko umuhungu we uri mu ngabo z’u Burundi yapangiwe igitero cyo kumubuza ubuzima.
Uyu muhungu wa Claver Mbonimpa ngo abarizwa mu ngabo z’u Burundi akaba ari mu bofisiye(officiers), ko yapangiwe igitero cyo kumuhitana mu gihe se (Claver) ari mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi aho yahungiye nyuma yo kurwaswa akarusimbuka.

Avuga iby’amakuru afite y’uburyo umuhungu we ashobora kwicwamo, Claver yagize ati: “kuri iyi saha mvugiyeho hari amakuru mfite neza ko hateguwe igitero cyo kwica umuhungu wanjye, ni umusirikare, ku munsi w’ejo nibwo abapolisi bavogereye urugo rwe bararusaka, amategeko ntabibemerera. Abafite uburenganzira bwo gukora ibyo ni police militaire”.
Ibi ni ibyo Claver yatangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru “Infos Grands Lacs” akaba avuga ko uyu muhungu we w’umusirikare mu ngabo za Leta ariwe muhungu asigaranye uri ku butaka bw’u Burundi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 6/11/2015, umurambo wa Welly Nzitonda, umuhungu wa Claver Mbonimpa watoraguwe mu gace ka Mutakura, mu majyaruguru ya Bujumbura, ahazwi nko ku ibarabara rya 12.
Claver Mbonimpa warashwe ku itama n’abashakaga kumuhitana tariki 3 Kanama 2015, yari yatangarije Radio y’Abafaransa (RFI) ko umuhungu we yafashwe na Polisi ndetse ko afite impungenge ku buzima bwe.
Bivugwa ko uwo musore yari asanzwe asa nk’uba mu bwihisho, nyuma y’uko muramu we yishwe ndetse na se umubyara (Claver Mbonimpa) akaraswa akajyanwa kwivuriza mu Bubiligi.
Uyu mukuru we, umu ofisiye mu gisirikare cy’u Burundi ubu nawe ngo ushobora kwicwa niwe wagiye gufata umurambo we aherekejwe na bamwe mu bagize sosiyete sivile yo mu Burundi.
Ku wa mbere tariki ya 3 Kanama 2015, nibwo Pierre Claver Mbonimpa, yarusimbutse nyuma yo kuraswa n’umuntu wari uri kuri moto ntiyamuhamya neza arusimbuka atyo ahita ajyanwa mu bitaro atarashiramo umwuka, nyuma nibwo yasabye kujya kuvurirwa mu Bubiligi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


