Amafoto y'uko umuganda wagenze mu Rwanda no mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Mu turere dutandukanye hakozwe umuganda ngarukakwezi, ukorwa ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Gahunda yari itagenyijwe ni ugutaha inzu zagenewe abatishoboye muri gahunda y’umudugudu w’icyitegererezo. Uyu munsi kandi nibwo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yifatanyije n’Abanyarwanda muri uwo muganda wanatangirijwemo Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Gasabo
Umuganda wabereye i Gikomero muri aka karere, ahabereye ibikorwa bitandukanye birimo gutaha umudugudu wahawe abatishoboye. Uyu muganda kandi witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka.
Minisitiri Kaboneka witabiriye uyu muganda
Polisi yitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda atanga amaraso

Rubavu
Abatuye Umurenge wa Nyundo bifatanyije na Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe James na Depite Bishagara mu gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo.

Huye
Perezida wa Sena, Bernard Makuza yitanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abatuye aka karere mu muganda wabereye mu Murenge wa Simbi.

Muhanga
Mu murenge wa Cyeza, abaturage basoje umuganda baganirijwe kuri gahunda zitandukanye zirimo icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse na Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko Rwanda Law Reform ibagezaho ikiganiro ku bijyanye n’izungurainabaha, inabaha umurongo utishyuzwa wo kuyitabaza wa 1910.

Munyentwari Maurice asobanura itegeko


Gisagara
Muri aka karere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yifatanyije n’abagatuye mu gutaha ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa Ruhaha watujwemo abatishoboye bibumbiye mu miryango 120.


Minisitiri Nsengiyumva kandi yifatanyije n’abatuye i Mamba mu gikorwa cyo gutera imyumbati(Plant cassava seedling).

Bugesera
Perezida w’umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donathile yifatanyije n’abatuye aka karere ahakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya umuhanda wangirijwe n’imvura uri mu Murenge wa Gashora mu Kagari ka Ramiro.

Nyagatare
Muri aka karere hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba by’amashuri 7 n’ubwiherero 20 hagamijwe kwegereza abatuye Gikundamvura na Bushara amashuri.
Senateri Tito Rutaremara nyuma y’umuganda yabwiye abaturage ko “urugero Ingabo zari iza APR zaduhaye zifatanya n’izari zatsinzwe rwatumye natwe abaturage twunga ubumwe mu kwiyubakira u Rwanda.”
Karongi

Umuganda usoza ukwezi wabereye mu mirenge yose y’aka karere. Muri Rubengera bifatanyije na Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR),Debonheur Jeanne d’Arc.

Rwamagana

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge,
Muhire Louis-Antoine yitabiriye umuganda mu murenge wa Fumbwe muri aka karere, mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.

‏

Rusizi

Muri aka karere, umuganda wibanze ku gukora imiyoboro y’amazi mu mudugudu wa Gombaniro. Mu bawitabiriye harimo Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard.

Imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda na mpuzamahanga yitabiriye uyu muganda

Vision Fund Rwanda‏
n’umuyobozi wawo mu Rwanda Ross Nathan bifatanyije mu muganda n’abatuye Umurenge wa Muhima ,mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Imbuto Foundation na Unicef muri Kicukiro
Iyi miryango yahuriye mu muganda wabereye mu Murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.
Uyu muganda kandi wakorewe mu Murenge wa Kanombe, wahuje Imbuto Foundation, Unicef n’abaturage. Uhagarariye Unicef mu Rwanda Ted Maly aganiriza abatuye i Kanombe.
Burera
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yifatanyije n’abaturage bo mu karere Burera mu muganda.
Nyabihu
Umuganda wabereye muri aka karere wibanze ku bikorwa bitandukanye. Bimwe mu byakozwe birimo gusiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri.
Gicumbi
Urubyiruko rwitabiriye itorero ry’Abanyarwanda biga mu mahanga, ‘Indangamirwa’, bakoreye umuganda mu karere ka Gicumbi bari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney.
Indangamirwa ku rwibutso rw’urugamba rwo kubohora igihugu, ku Murindi wa Byumba
Muri aka karere kandi, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yitabiriye umuganda wabereye mu Murenge wa Mutete.
Rulindo
Muri aka karere habereye umuganda, nyuma yawo abubakiwe inzu z’ikitegererezo (IDP MV) mu mudugudu waTabyuka batomboye buri wese amenya inzu ye.
Mu mahanga
Nigeria
Abanyarwanda baba muri iki gihugu bazindukiye mu muganda mu Mujyi wa Abuja.

Soma Izindi Nkuru