Kuwa 08 Kamena 1967, ubwo Intambara y’Iminsi 6 hagati ya Israel n’ibihugu byishyize hamwe by’Abarabu yari irimbanyije, igisirikare cyo mu kirere cya Israel cyagabye igitero ku bwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwitwaga USS Liberity bwari bushinzwe ibikorwa by’ubutasi bwari burimo gukurikiranira hafi iyi ntambara mu mazi adafite nyirayo mu Nyanja ya Mediterane, ariko iki gitero cyatunguye Abanyamerika kivugwaho ibintu bitandukanye birimo kukigira ibanga.
Bivugwa ko indege z’intambaraa za Israel zabanje kurasa ubu bwato za rockets mbere y’uko amato 3 ya Israel yari yikoreye ibisasu bita Torpedo nayo asubira ubwato bw’Abanyamerika bwa kabiri agasiga abwangije bikomeye. Nubwo ubu bwato bw’Abanyamerika butarohamye, ngo bwarangiritse cyane ndetse abantu 34 bari baburimo, Abasirikare n’abasivili b’abasesenguzi, bahasiga ubuzima mu gihe abandi 171 bakomeretse.
Nyuma y’iki gitero, Israel yasabye imbabazi ivuga ko habayeho kwibeshya kuri ubu bwato, aho yavugaga ko ngo yabwikanzemo ubwa Misiri. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe, Lyndon Johnson yagize umujinya yiherereye, ariko ku mugaragaro atangaza ko Maison Blanche yahisemo kwemera ibyo Israel, yafatwaga nk’igihugu cy’inshuti, yari imaze gutangaza ko yibeshye.

Ku rundi ruhande ariko, bivugwa ko ibyatangajwe byose atari ukuri atari nako byagenze nk’uko iperereza ryakozwe na Al Jazeera ndetse n’inkuru ya Wikipedia bibigaragaza.
Umwe mu bantu batunganya filimi witwa Richard Belfield waganiriye na Al Jazeera, yatangaje ko yabwiwe bwa mbere iby’iki gitero kuri USS Liberty mu 1980 ubwo yari arimo gusangira n’uwahoze ari umusesenguzi w’Ikigo gishinzwe umutekano w’igihugu (NSA) bari Washington.
Richard avuga ko yari yarasezeranyije inshuti ye ko nagira amahirwe azakora filimi kuri iki gitero. Imyaka uko yagendaga ngo yagendaga ashaka amakuru kuri iki gitero ku bitangazamakuru bitandukanye ariko buri gihe ntabone amakuru yifuza ndetse rimwe na rimwe bakamwita umusazi.

Mu 2009 yafashe gufata nk’umushyitsi mu nama ya NSA ku ikoreshwa rya za code mu kurinda amabanga aba yararanze amateka bita Histarical Cryptography.
Ubwo yari aha hantu, ngo yabashije kwitabira inama nto 2 zavugaga ku bitero byagabwe ku mato y’ubutasi y’Abanyamerika.
Icya mbere n’icyifatwa ry’ubwato bw’ubutasi bw’Abanyamerika bwitwa Pueblo bwafashwe na Koreya ya Ruguru mu 1968 ndetse ntibusubizwe Amerika ukundi.
Umunsi wakurikiye nibwo havuzwe kuri USS Liberty, maze uwitwa James Scott, wari waranditse mu buryo bworoshye igitabo kuri iki gitero ajya imbere afata ijambo. Iruhande rwe hari Abanya Israel 3, naho abarokotse iki gitero bicaye mu bakurikiranaga ikiganiro ariko batemerewe kugira icyo bavuga.
Richard avuga ko atishimiye kuba abarokotse iki gitero bataremerewe kugira icyo bavuga. Icya mbere, ngo batewe ku manywa y’ihangu baterwa n’igihugu cyafatwaga nk’inshuti, ariko ngo bagambaniwe na guverinoma yabo bakomeza guteshwa agaciro n’ikigo bamwe bakoreye icyo gihe muri za 67.
Uyu mugabo yakomeje abwira Al Jazeera ko vuba aha aribwo yabashije kubona cassette yafashwe icyo gihe itarigeze igaragazwa yumvikanisha ibyo abapilote ba Israel bavuganaga no ku birindiro umunsi igitero kiba.
Ngo ubwo James Scott yandikaga igitabo cye, yari yavuganye n’abarokotse iki gitero ndetse na bamwe mu bantu b’ingenzi muri politiki n’ubutasi i Washington bari mu kazi icyo gihe.
Aba bantu barokotse icyo gitero bishimiye kugira icyo bavuga kuri iki gitero, ariko bose bahuriza ku kuba leta yabo yarabahemukiye, ariko bagaragaza ko biteguye gusonera Israel n’Abayahudi bose muri rusange aho bari haba muri Israel cyangwa ahandi. Aba bavuze ko abo barakariye ari abasirikare ba Israel bari muri control room ndetse n’abayobozi babo bakuru bategetse iki gitero.
Reka twe kubarambira duhinire aha ubutaha tuzabagezaho ikindi gice kivuga impamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashatse kugira ubwiru ko zatewe ndetse ntizinihorere nk’uko zisanzwe zibigenza iyo zikozwe mu jisho. Aha tuzababwira ukuntu nubwo Amerika yavugaga ko ubwato bwayo butageze hafi ya Israel bwari bwahasatiriye ndetse Israel ikaba yari yabanje kuyiha gasopo ariko ntiyumve.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




