Rulindo: Umugabo arashinjwa gutera nyina icyuma mu gihorihori

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016, umugabo witwa Niyonzima Donati utuye mu Karere ka Rulindo yateye icyuma nyina bapfa amasambu.
Umukecuru Mukarwesa Generoza w’imyaka 65 y’amavuko yatwe icyuma n’umuhungu we bikaba bikekwa ko yamujijije imitungo no kumurogera umuryango.
Mu kiganiro umuyobozi w’Akagali ka Kamushenyi, Nyirahategekimana Beata yagiranye na KT, yatangaje ko uyu mugabo Donati yateye nyina icyuma inshuro 3 ubwo yari atashye avuye gutora kuri site y’itora ya Gs Rubona akimutera ageze mu gasanteri ka Ituze.
Ati “Yamujombaguye icyo cyuma inshuro 3 zose mu mutwe, kimwe mu gahanga, ikindi mu gihorohori, ikindi mu mutwe inyuma. Abonye ari kuvirirana amaraso ariruka baramubura.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo ushinjwa gutera nyina icyuma yigambye ko yamujijije kumuha umurima muto ugereranyine n’abandi bana 9 bavukana.
Ikindi kandi ngo ashinja nyina ni ukumurogera umuryango, umugore n’abana 3, Niyonzima akaba yateye nyina icyuma mu gihe yahora abihigira ko azamuhitana.
Mu gihe uyu mukecuru arimo kuvurwa, inzego z’umutekano ngo zaba zikomeje gushakisha Niyonzima dore ko yahise yiruka nyuma yo gukora ibara ryo gutera icyuma nyina.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *