Abakurikiranwa ku rupfu rw’umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru bahakanye ibirego

Sangiza iyi nkuru

Abagore babiri bakurikiranwa ku rupfu rwa Kim Jong-nam uva inda imwe na Prezida wa Korea ya Ruguru, bahakanye ibyo baregwa mu rubanza rwasomwe uno munsi mu gihugu cya Malaisie.
Uburyo bw’umwihariko yishwemo hakoreshejwe ubumara VX ategereje indege imutwara Kuala Lumpur muri Gashyantare , bwatangaje amahanga.
Umunya-Vietnam Doan Thi Huong w’imyaka 29 hamwe n’umunya Indonésie Siti Aisyah w’imyaka 25, nibo bakurikiranwa bavugwa ko bamuteye ubwo bumara mu maso.
Abo bagore babiri bavuga ko ibyo bakoze kari agakino ka televiziyo kandi ko babeshye n’abantu boherejwe na Korea ya Ruguru nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.
Pyongyang yahakanye ko nta ruhare ifite muri ubwo bwicanyi, ariko urukiko rwavuze ko hari abagabo bane baturuka muri Korea ya Ruguru bahunze bava muri Malaisie uwo munsi, bikekwa ko bafite uruhare muri ubwo bwicanyi.
Urwo rupfu rwatumye havuka ibibazo mu migenderanire ya Korea ya Ruguru na Malaisie, ibyo bihugu bikaba byarahise byirukana abahagarariye ibyo bihugu.
Urwo rubanza rumaze amezi umunani, abo bagore babiri bakaba aribo bonyine bamaze gushinjwa ku bijyanye n’urupfu rwa Kim Jong-nam.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyaha nikiramuka kibafashe bazakatirwa igihano cy’urupfu. Ababunganira mu rubanza bavuga ko abakwiye gukurikiranwa ari abo bagabo bo muri Korea ya Ruguru bahunze bava muri Malaisie.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *