Uganda: Pasiteri Bugingo yatangaje ko agiye gutwika izindi Bibiliya nyinshi nyuma yo gutsinda urubanza

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo umuvugabutumwa muri Uganda, uzwi nka Pasitoro Bugingo yarekuwe asubira iwe nyuma y’iminsi itari micye aburana ku byaha yashinjwaga byo gutwika Bibiliya.
Uyu mupasiteri yajyanywe mu butabera nyuma yo gutwika Bibiliya yavugaga ko zitujuje ubuziranenge ibyo abamubonye bavuze ko ari ukwica amahame y’ibyerekeye iyobokamana, gusa nyuma yo gutsinda urubanza akaba yaje yivuga ibigwi avuga ko agiye gutwika izindi nyinshi kurushaho.
Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Pasiteri bugingo n’itsinda ry’abakirisitu bamushinjaga kwica amahame y’iyobokamana, urukiko rwemeje ko pastieri Bugingo nta tegeko yishe cyangwa ngo agire uwo abangamira bityo abamushinjaga barimo uwitwa Matovu n’itsinda rimushyigikiye bakaba nta bimenyetso bifatika bari bafite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiriye kuri imwe mu mateleviziyo yo muri Uganda, Salt TV, uyu mupasiteri yahaye ubutumwa abavugabutumwa bagenzi be barimo n’uwitwa Kiganda buvuga ko noneho agiye gutwika izindi bibiliya ziruseho ku zo yatwitse mbere.
Akaba ngo azajya atwika bibiliya yose azajya asangamo umurongo udahuye n’iyo muri Bibiliya zisanzwe.
“Ngiye gutwika bibiliya ziruta izo natwitse mbere, izo nzajya mbonamo umurongo udasobanutse ni mu muriro nta handi. Bariya banjyanye mu nkiko ndabatsinda, no mu ijuru nzatsinda. Natsinze Kiganda ndetse na Serwanda ndetse no mu ijuru nzabatsinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *