Burera: Abanyarwanda batewe ipfunwe no guhora baburagizwa bagiye kuvoma muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu tugari twa Bukwashori, Rwasa na Nyirataba two mu murenge wa Kivuye mu karere ka Burera, barasaba ko bahabwa amazi meza, kuko ngo byabafasha kubarinda ibibazo byo gusuzugurwa bahura nabyo iyo bagiye kuvoma muri Uganda.

Aba baturage bavuga ko hashize imyaka ibiri batabona amazi meza, ku ruhande rw’u Rwanda, ku buryo bajya kuvoma muri Uganda. Uretse ibyo kandi ngo bubatse ibigega mu mirima y’abaturage, ariko nabyo ngo ntibibaha amazi meza.

Ibyo ngo bituma bajya kuvoma mu gihugu cya Uganda baturanye, aho bakora urugendo rw’iminota nka 40 muri Uganda nkuko bivugwa Ndereyishuri Alfred w’imyaka y’amavuko 67.

Agira ati “ Nkubu muhageze mwasanga nyirumurima yaragendesheje, abure amazi abure n’aho ahinga, bashyiremo gusa ikigega cy’umutako.”

Akomeza agira ati “ Iyo tugiyeyo tugasanga ab’iwabo bari kuvoma, baratubwira ngo nimujye kuvoma iwanyu mu Rwanda, twebwe mwari mwabona tuza kuvoma mu Rwanda.”

Rimwe na rimwe ngo barabacunaguza bakababuza no kuvoma bagataha batavomye. Ibyo ngo bijya biba ku batuye mu gace ka Kanyenzugi mu kagari ka Nyitaraba ho mu Murenge wa Kivuye wo mu karere ka Burera.

Mu mudugudu Ndereyishuri atuyemo ngo hari abantu basaga 320 bajya kuvoma muri Uganda.
Bakoresha amazi yUrugezi

Rimwe na rimwe ngo ajya kwivomera, ariko ngo iyo yabonye amafaranga y’u Rwanda 100 ashaka umuzanira injerekani, dore ko ngo nta bana babana mu rugo rwe, ahubwo arubanamo n’umugore we gusa.

Mu mvuko itsindagiye ati “Abanya-Uganda baratwirukana, ubuyobozi ntidusiba kubibabwira, bakatubwira ngo bizaza, ariko tugategereza amaso agahera mu kirere. Dukeneye amazi gusa, ni ikibazo gikomeye cyagomba gukemurwa n’umuyobozi w’igihugu, niwe wadutabara, abandi cyarabananiye.”

Umugore mugenzi we ati “Twe icyo dusaba ni uko natwe nk’Abanyararwanda baduha ivomero, kugirango abavamaga muri Uganda babone amazi.”

Hari kandi na bamwe mu baturage usanga bavoma ibinamba biri mu gishanga, kimwe mu biri mu mutungo w’Isi.

abaturage badafite amazi

Abaturage badafite amazi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuye, ugaragaramo iki kibazo, Mugiraneza Ignace, avuga ko iki kibazo cyari gihari ariko kiri kuvugutirwa umuti ku buryo kirangira mu minsi ya vuba.

Ati “Ikibazo cy’amazi cyari gihari ariko ubungubu kiragenda gikemuka. Mu kagari ka Nyirataba hari umuyoboro uhari ukomeza za Mushonga, twatangiye kuhubaka n’amashuri. Hari umuyoboro w’amazi wanyuragamo uhari, hari n’ikigega kiri i Mushonga, undi muyoboro ukaza kuri duwane za Buhita.”

Akomeza avuga ko ibura ry’amazi ryari ryaratewe n’ikibazo cy’imashini yapfuye ariko ngo zarakize.

“…Ariko cyarakosotse ku buryo n’ejo ubu tuvugana navuganye n’ushinzwe koherezayo amazi, ku buryo mpamya y’uko ahongaho hari harangiritse, haba harangije gukorwa ku buryo amazi azaba ahari,
ku buryo no kubaka amashuri, ayo mazi ar yo tuzifashisha.”

Ku bijyanye no kuba abaturage bavoma muri Uganda, Mugiraneza avuga ko muri iyo minsi Abanyarwanda bazaba barusha amazi meza abo baturanye bo muri Uganda.

Ati “Kuvoma Uganda , ni ahantu duturanye, kuko umurenge wa Kivuye impande zawo zose zikora kuri Uganda, mu tugari dutatu, kamwe ni ko kadakoraho. Bivuze ko umuturanyi iyo muturanye kandi mubana neza ni ngombwa ko musangira ibyo mufite. ahongaho muri Uganda aho hari ahantu hagenda hari udusoko, nitwo bajyaga kwifashisha, ariko twe amazi yahaje ni amazi meza asukuye.”

Abavuga ko bavoma amazi mabi mu gishanga, Gitifu yavuze ko aherutse guhabwa ameza, biciye mu mushinga wiswe Quick Impact Project, Umurenge wafatanyijemo n’ingabo z’igihugu. Abo baturage ngo bubakiwe amariba atatu yakomotse ku masoko yaho, bagamije guha amazi meza abaturage.

Uyu muyobozi avuga ko muri uyu murenge amazi meza agera ku baturage basaga 80%.

Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, 2017-2024, Minisitiri w’Intebe aherutse kugeza ku bagize Inteko ishinga amategeko (adepite n’abasenateri) yagaragaje ko Abanyarwanda bose (100%) bazagezwaho amazi meza bavuye kuri 85% muri 2017. Ibyo bizakorwa no mu mashanyarazi aho azagezwa ku Banyarwanda bose (100%) bavuye kuri 34,5%.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *