Gicumbi : Itsinda ry’abasore ryahawe akato gatuma batibona nk’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Abacuruzi bo mu Murenge Manyagiro mu kagari ka Remera bafatiye ibihano abasore bigeze gufungirwa ubujura nyuma bakaza kugirwa abere, byo kutazongera kwikorera imizigo ku gasanteri ka Remera, aho bajyaga bavana amafaranga ababeshaho.
Icyo kibazo cyatangiye ubwo iduka ry’umwe mu bacuruzi bo mu gasanteri ka Cyinyanda mu kagari ka Remera ryapfumurwaga n’abantu bataramenyekana bakamwiba amasaka apima toni 3.5. Nyuma itsinda ry’abasore 5 n’umugore baje gutabwa muri yombi, bafungirwa kuri polisi mu mujyi wa Gicumbi, ariko baza gufungurwa, ngo kuko basanze ibyaha bitabahama.
Bidateye kabiri abacuruzi bakorera muri ako gasanteri baje gufata umwanzuro wo guha akato abagize iryo tsinda, kuko ngo nubwo bahanaguweho icyaha bo basanga aribo babibye.
Abafatiwe ibi bihano bavuga ko babayeho nabi, nyamara mbere ngo barakoreraga amafaranga menshi yabatungaga.
Hagenimana Aboubacar w’imyaka 26 wahagaritswe muri abo bakarani asaba ko bakongera guhabwa uburenganzira nk’abandi Banyarwanda, bakabasha kwibeshaho.
Yagize ati “ Ubu baduhaye akato, wagirango ntituri Abanyarwanda, batugize ibicibwa. Reba ku munsi nakoreraga hagati y’ibihumbi 4 na bitanu ku munsi, ubu ndakorera 700 ku munsi nahingiye abantu, nabwo niyo nabonye uwo mpingira.

santeri ya Cyinyanda
Santeri ya Cyinyanda

Uwitwa Havugimana Jean Pierre Celestin uhagarariye abo bacuruzi yavuze ko bahisemo gufatira ibihano abakekwa, kuko ngo bazi neza ko aribo babibye.
Yagize ati “ Twakoze inama hari n’abayobozi b’inzego z’ibanze, dufata umwanzuro yuko uzongera kubakoresha azajya acibwa amande y’ibihumbi 50.”
Havugimana avuga ko batazigera badohorera abo baturage, kuko ngo hari abandi batiba bibumbiye muri koperative ikora akazi ko gutwaza abacuruzi muri ako gace.
Akomeza avuga ko atari ubwa mbere bibwe nubwo ngo batari bafatwa ngo bahanirwe icyo cyaha.
uwabujijwe gukora akazi kubukarani
Uwahagaraitswe mu bukarani arasaba kurenganurwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, Kamuhire Dieudonne yavuze ko Icyo kibazo bagiye kugihagurukira ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, abaturage n’iz’umutekano .
Ati “ Twayamenye ejo bayatugejeho ko hari bamwe muri ba karani ngufu bitwaye nabi hanyuma bagenzi babo n’abacuruzi babafatira ibyemezo birimo kubahagarika muri ako kazi, ariko warebe ugasanga bishobora gutera kongera icyo kibazo cy’ubujura aho kugirango gikemuke. Niyo mpamvu rero inama y’umutekano itaguye y’umurenge twapanze ko bitarenze ku wa mbere tuzajyayo ngo tuganire naho hanyuma dushake umuti urambye w’icyo kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugikemura tuzajyana na polisi n’ingabo, tuzamenya imvano y’ikibazo n’umuti twakivugutira kandi turumva bizagenda neza.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *