Umugabo witwa Habumugisha Vincent utuye mu karere Nyamasheke, umurenge wa Kanjongo mu kagari ka Kigarama aratangaza ko atishimiye imikoresherezwe y’ifoto ye n’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, iyi foto ikaba yaragaragaye ku rubuga rw’iryo shyaka rwa Twitter mu minsi yashize.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 28-30 avuga ko nta ho ahurira n’iryo shyaka ryo mu Burundi gusa akemeza ko yigeze kubayo ari umunyeshuri ariko ko nta ho ahuriye na politiki ya ho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Vincent yize mu Burundi muri kaminuza mu myaka ya 2011-2014 akaba yari na perezida w’abanyeshuri b’Abanyarwanda babagayo.

Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yavuze ko atigeze agira amatsiko cyangwa ikindi cyatuma yinjira muri politiki cyangwa ibijyanye n’amashyaka mu Burundi ku buryo wenda bakoresha ifoto ye mu rwego rwo kumwibuka cyangwa kumwogeza.
Yagize ati “Nahuraga n’abarundi mu gihe twabaga turi nko mu bikorwa by’umuganda gusa, nta handi twahuriraga kuko icyo narebaga gusa ni amasomo yari yaranjyanye.”
Habumugisha yakomeje avuga ko yatewe ipfunwe no kubona ifoto ye ahagomba kuba ikirango cy’ishyaka CNDD-FDD kandi afite ishyaka abarizwamo mu Rwanda.
Ubusanzwe uyu mugabo ahagarariye umutwe wa politiki uharanira Demokarasi no guteza imbere ibidukikije (Green Party) mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Yagize ati “Byanteye ipfunwe kuri njye ubwanjye, ariko by’umwihariko binagaragarira nabi ishyaka mbarizwamo rya Green Party kuba ku kirango cy’irindi shyaka byongeye ryo mu mahanga.”
Yakomeje avuga ko yanabimenyesheje polisi y’u Rwanda ikamusaba gutanga ikirego niba yumva bimubangamiye, kugeza ubu akaba ategereje ibizakurikiraho nyuma yo kugitanga.
Avuga ko bakoresheje ifoto ye mu buryo bunyuranyije n’amategeko akongeraho ko abayikoresheje bashobora kuba barayikuye ku mbuga nkoranyambaga ariko nta burenganzira bahawe na bene yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga kandi ko yatunguwe no kumva abantu benshi bo mu nshuti ze bamuhamagara bamubaza uburyo yageze mu Burundi ndetse akaba umuyoboke wa perezida Nkurunziza Petero kugeza n’aho ifoto ye ikoreshwa nk’ikirango cy’ishyaka riri ku butegetsi ku rubuga rwa Twitter.
Urwego rw’ubushinjacyaha mu karere ka Nyamasheke uyu mugabo atuyemo, rwatangaje ku murongo wa telefone ko rwamaze kwakira ikirego cye ariko kikaba kikiri mu iperereza ndetse ko mu minsi ya vuba ahabwa igisubizo cy’ibyavuyemo.


