Urubanza rwa Diane Rwigara, nyina na murumuna we rwasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Ubwo bageraga imbere y’urukiko, Diane Rwigara, murumuna we, Anne Rwigara ndetse na nyina ubabyara, Mukangemanyi Adeline, bavuze ko ugomba kubunganira mu mategeko atabonetse biba ngombwa ko urubanza rwabo rusubikwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, ubwo aba bombi bageraga imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, bavuze ko Me Buhuru Pierre Celestin wagombaga kubunganira atabonetse.

Me Buhuru Pierre Celestin bavuga ko yagombaga kubunganira, ngo yari afite urundi rubanza, ko atigeze amenyeshwa mbere iby’urubanza rwabo. Ubushinjacyaha bwabasabye kububwira igihe bazabonanira na we ariko babutangariza ko nabo batabizi, ko bizaba ngombwa ko babanza kwicarana bakabiganiraho.

Urubanza rwimuriwe ku wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko pimbano no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Anne Rwigara akurikiranweho kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri ndetse n’iki bahuriraho bose cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Ku wa 23 Nzeri 2017, nibwo bose uko ari 3 batawe muri yombi bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *