Abaturiye igice cy’umujyi mu karere ka Muhanga, barinubira uburyo basabwa gusorera ubutaka bwari ubwabo nyuma Leta ikabucishamo imihanda.
Hategekimana Eugene, utuye mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, avuga ko ubwo yari agiye kugurisha ikibanza mu isambu ye, yasabwe kubanza gusorera ubutaka bwe bwose bwanditse ku cyangombwa cy’ubutaka, kandi ngo isambu ye yaranyujijwemo umuhanda, akaba asabwa gusorera ubutaka bwose kandi bwaragabanutse, avuga ko byamuteye igihombo cyo gusorera ahantu atabyaza umusaruro.
Yagize ati “nari ngiye gukuraho akantu gatoya, ngo ngurishe, bansaba gusorera isambu yose, nyamara iyo sambu yaciwemo imihanda na Leta, ubu butaka bwaciwemo umuhanda kuki nagombye kubusorera kandi nta bubyaza umusaruro”.
Iki kibazo cyo gusorera ubutaka bwose kandi bwaranyujijwemo imihanda kandi gifitwe n’abandi baturage bo mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Remera, umurenge wa Nyamabuye, nabo bavuga ko amasambu yabo yaciwemo imihanda y’imigenderano, ntibagire n’icyo bahabwa none bakaba basabwa kuhishyurira imisoro kandi ntacyo bakorera mu muhanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Munyankumburwa Gregoire ni umwwe mu bahatuye, avuga ko yaciriwe umuhanda mu isambu ye, bitewe nuko ari imihanda y’imigenderano yo mu mudugudu wabo, ntibahawe ingurane, none yibaza uburyo asoreshwa isambu yose kandi hari icyagabanutseho.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko iki kibazo atari ikibazo kiri muri Muhanga gusa, gusa ngo bagikorera ubuvugizi kugira ngo inzego zibishinzwe zizagitekerezeho.
Ati “hari ingero zifatirwaho iyo ubutaka bwaciweho umuhanda butarengeje 5%, ntacyo umuturage ahabwa kuko nawe uwo muhanda aba yakorewe aba ari igikorwa cy’iterambere kandi uyu muhanda uba uje no kongerera agaciro ubutaka bwe buhakorerwa. ntabwo twebwe twagifatira umwanzuro ariko tuzakomeza kugikorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe”.
Muyombano Sylvain umuyobozi w’impapurompamo mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko itegeko rivuga ko igihe hari impinduka zakozwe n’ubuyobozi, umuturage atagombye kuharenganira, ahubwo ubuyobozi nibwo bugomba kubyirengera hakurikijwe icyo itegeko rivuga, gusa na we avuga ko bisaba gukorera ubuvugizi aba baturage.
Agira ati “dukurikije icyo amategeko ateganya, iyo hari impinduka zakorewe ku isambu y’umuturage, haba hanyujijwemo imihanda, ahaciwe imidugudu se icyo gihe ubuyobozi icyo bukora bugomba guhindurira umuturage cya cyangombwa cy’ubutaka ku buntu, nta kiguzi atanze, noneho umuturage agasigarana icyanditseho ubutaka asigaranye nyuma y’uko hakoreweho cya gikorwa runaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne


