Hashize imyaka itanu Charles Taylor wari Perezida wa Liberia akatiwe igifungo cy’imyaka 50, George Weah utaravugaga rumwe na we akiri perezida, ubu ashyigiki we n’umugore wa Taylor mu matora.
Mu gihe yahoze ari mukeba wa Charles Taylor, abantu baribaza ukuntu yagiye kwiyunga n’uwari umugore wa Taylor, bikabayobera.
Kujya hamwe kwa Weah uyobora ishyaka CDC, n’ishyaka NPP (National Patriotic Party) rya Chaler Taylor, bibaye nyuma y’aho Taylor ngo agiranye ikiganiro n’umugore we kuri telefone, ndetse kinumvishwa abari mu birori byo kumwifuriza isabukuru y’amavuka mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri icyo kiganiro cyatangajwe mu kinyamakuru ‘Front Page Africa’, Taylor ahamagarira abayoboke kudahemukira ishyaka rye, akavuga ko yizeye gusubira mu gihugu.
Umugore we mu kiganiro yatanze kuri radiyo nyuma y’aho, yavuze ko igihugu gikeneye kugaruka ku migambi yo ku gihe cya Taylor.
Yanahakanye ko uwahoze ari umugabo we nta ruhare na ruke afite mu matora y’umukuru w’igihugu barimo kwitegura uyu mwaka.
George Weah yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko yigeze gufata telefoni ivuye muri gereza, ariko agahakana avuga ko atari Taylor urimo kumufasha kwiyamamaza, ko iyo biba ukuri isi yose yari kubimenya.
Gusa bamwe mu bashyigikiye George Weah bakavuga ko nubwo Taylor adahari ku mubiri, ko ashobora kumushyigikira kubera izina afite mu gihugu ndetse ko hari benshi bakimukunda.
Abanya Liberia bafite abakandida 20 bazatoramo umukuru w’igihugu, mu matora ateganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


