Gakenke: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gatonde bataka ubuke bw’amazi atuma bavoma ibishanga

Sangiza iyi nkuru

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gatonde giherereye mu Murenge wa Mugunga ho mu karere ka Gakenke barasaba ko bakongererwa amazi, bagakira imvune baterwa n’urugendo bakora bajya kuyashaka mu bishanga bikikije iki kigo ndetse no kwirinda ko barwara indwara ziterwa n’umwanda.

Uretse urugendo bakora rushobora kugera ku isaha kugenda no kugaruka, bavuga ko kurwaza umuntu muri icyo kigo bisaba abarwaza babiri, birinda ko umurwayi ashobora guhanuka ku gitanga mu gihe nta murwaza wundi umuri hafi, mu gihe undi aba yagiye kuvoma iyo kure.

Bamwe muri bo ngo bajya kuvoma mu gishanga cya Muhororo kiri munsi y’icyo kigo werekeza mu cyerekezo cy’i Kigali, abandi bakaba bajya kuvoma ahitwa kwa Telesphore, ku kigega abatuye muri ako gace biyubakiye.

Imbere muri icyo kigo harimo imiyoboro y’amazi ndetse hamanitse n’ibigega bibika ayo mazi. Ibyo nibyo Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Uwingabire Edith aheraho avuga ko bafite amazi nubwo ngo hari igihe bajya bayasaranganya n’ahari kubakwa ibitaro bya Gatonde, mu yandi magambo ngo bafite amazi ku kigero cya 100% kandi abaturage bo bavuga ko ntayo.

Ati “Icyo kibazo kigeze kubaho, ariko guhera mu kwezi kwa karindwi cyabaye nk’ikigabanya uburemere kuko akarere kaduhaye amazi anakoreshwa mu kubaka ibitaro bya Gatonde.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’izuba haba hari amazi make ndetse ubu bakaba bari no kuyasaranganya n’ibyo bitaro, ariko ngo niyo abuze ngo ntamara umunsi wose.

Ati “Hari amazi make kuko hari mu gihe cy’izuba habayeho gusaranganya, ariko nta gihe yigeze abura nk’umunsi wose. Ababivuga ni ikinyoma byabayeho mu myaka yashize kirakemuka.”

Uyu muyobozi avuga ko abaturiye icyo kigo ngo bajya kwibamo amazi , icyo ngo ni kimwe mu cyerekana ko ahari, ariko ngo bari no gukorera ubuvugizi abaturage bo mu mudugudu uturanye n’ibyo bitaro ngo bayahabwe n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC).

Umuyobozi w’aka karere Nzamwita Deogratias avuga ko muri iki kigo nderabuzima, kera hajyaga hagera amazi meza, nyuma aza kuba make, ko bishobora kuba byaratewe nuko yabaye make mu matiyo, ariko ngo muri Gashyantare umwaka utaha ubwo ibitaro bya Gatonde bizaba byuzuye abaturage bazabona amazi, ikigo nderabuzima kibone ahagije ndetse n’ibi bitaro.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 iteganya ko amazi meza azaba yageze ku baturage bose batuye u Rwanda bitarenze muri 2024.

Ikigo nderabuzima cya Gatonde cyita ku baturage basaga ibihumbi 20, kikakira ababyeyi bahabyarira bari hagati ya 40 na 50 ku kwezi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *