Abaturage batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke bavuga ko bahereye ku buke bw’ibikorwaremezo biri aho batuye, batemera umwanya babonye wa kane mu itangazwa ry’imihigo y’umwaka ushize w’ingengo y’imari.
Ababivuga ni abo mu mirenge ya Busengo, Cyabingo, Mugunga, Busasa na Janja. Bimwe mu byo baheraho ni ibikorwaremezo bavuga ko ari bike muri iyo mirenge. Ku mwanya wa mbere bakomoza ku mihanda yangiritse, ku buryo rimwe na rimwe bibagora gushyikirana n’abo mu yindi mirenge no mu karere ka Musanze.
Usanga kandi ngo batabona uko bajyana ibyo beza muri ako gace birimo ibisheke, ibitoki n’ibindi, dore ko imodoka zifite uburemere bwa toni 2.5 zitemerewe guca ku mateme yaho. Ni muri urwo rwego bavuga ko ushingiye ku mihanda batabona uwo mwanya, keretse ahubwo ngo hashingiwe uko bitabira kwishyura mituweli.
Umwe ati “Dufite ikibazo cy’umuhanda , njyewe iyo ndebye sinzi uwo mwanya kabisa nonese ko nta muhanda, iyo imvura iguye hari ahantu tutajya, bamwe bakagenda n’amaguru abandi bagacumbika ugasanga ni ikibazo. Abatoranyije sinzi icyo bahereyeho, kereka niba ari mituweli, hano nta kibazo ndetse n’ibyo kurya birahari.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi ati “ Twumva ngo bari gukoresha ibiraro ugasanga abantu bamaze amezi abiri badahembwa. Kuba idakoze byatumye iterambere ryacu ridindira, ikozwe byatuma ibintu byacu duhinga bigera mu mujyi, twagira ubuhahirane bwiza.”
Bakomeza bavuga ko bataragerwaho n’amazi n’amashanyarazi, ku buryo ngo usanga amashanyarazi yibereye mu dusanteri tw’ubucuruzi, ariko ngo mu ngo ntibayafite. Bimwe mu bibazo bahura nabyo ni ukutabona uko bakwiteza imbere bahereye kuri ayo mashanyarazi, urubyiruko rwihangira imirimo.
Usanga kandi ngo batabona uko bakurikirana gahunda za leta kubera ko nta radio bafite bitewe nuko ngo amabuye abahenda, mu gihe n’abacaginga telefoni ngo batinya kumviraho radio kuko ngo umurio ubahenda, ndetse bagakora n’urugendo rurerure bajya gushaka uwo muriro.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko umwanya aka karere kabonye kari karawukoreye, dore ko ngo n’ikigo gisuzuma ibijyanye n’imihigo kikanatanga n’amanota kizobereye muri ako kazi ku buryo ngo kidashobora kubera ako karere. Akomoza ku ruhare rw’abo baturage mu kubona uwo mwanya kuko nabo ngo baba barasaniye ku ruhembe rwabo.
Ati “Iyo urebye akarere uko kangana gafite imirenge 19, buri mwaka ntabwo dushyira ibikorwa remezo mu mirenge yose, kuko mu mwaka umwe dushobora gushyira mu mirenge nk’umunani cyangwa 9 urumva haba hasigaye indi nk’icumi tuba duteganya kwibandaho mu yindi myaka.
Akomeza avuga ko ushobora gusanga abaturage batari muri iyo mirenge yagejejwemo ibyo bikorwa, cyangwa bakaba bari muri bake batazi igishingirwaho mu gutanga amanota mu mihigo.
Ati “Niba bitarahageze muri uyu mwaka cyangwa n’ukurikiyeho ntibihagere tuba twizeye ko bizahagera vuba.”
Ku bijyanye n’aka karere ngo umwanya babonye washingiye ku bikorwa binini bakoze.
Ati “Mu mihigo hari ibikorwa twakoze bigaragara, imihanda twakoze, no gutanga amashanyarazi byageze mu yindi mirenge, usanga ari ibikorwa biremereye nawe uhageze urabibona, ikijyanye n’amasoko, muri aka karere tumaze kubaka amasoko atandatu.Ntabwo ari make, twahereye kuri manini, kuko iyo ujya kubaka n’amikoro uba ufite uhera ku hantu hahurira abaturage benshi cyane noneho ukareba niba uhasyize icyo gikorwa kizabyara inyungu kugirango kiyishyure ariko kinafasha n’abaturage.”
Mu manota y’imihigo aherutse gutangazwa mu mpera z’icyumweru gishize, akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere, aka kabiri kaba Musanze, Gakenke ku wa kane, mu gihe akabaye aka nyuma ari Rubavu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


