Musanze: Abaturage ntibishimiye imiterere y’ubwiherero butondetse ahanyura ba mukerarugendo

Sangiza iyi nkuru

Abagera muri Musanze bemeza ko ari umujyi wa Kabiri ufite ibikorwaremezo byinshi nyuma y’uwa Kigali, nyamara ariko hari abibaza ku isura bamukerarugendo b’abanyamahanga basigarana ku Rwanda iyo barebye imiterere y’ubwiherero n’inzu bigaragara mu nzira bacamo hafi ya pariki y’igihugu y’Ibirunga n’abaturage ubwabo bavuga ko bitabashimishije.

Uwo mujyi ugizwe n’inzu ziri ku buso bunini n’imihanda ikoze neza ugereranyije n’ahandi mu Rwanda. Aha ni mu mujyi hagati, ariko hirya gato mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Shingiro usanga hari ubwiherero bwubatse n’inturusu, imifuka n’ibindi ba nyirabwo bajyamo baseseramo, ku buryo uri mu muhanda abona uburimo, cyane ko bunari ku mihanda.

Abatuye umurenge wa Kinigi na Shingiro bavuga ko babuze amikoro yo kubaka ubugezweho busakaye, kuko ngo ubwo bafite mu gihe cy’imvura babwinjiramo banyagiwe, kandi ngo muri rusange babona butabahesheje ishema.

Umwe mu bahatuye agira ati “ Ntabwo buduhesha ishema , ariko natwe ntabwo twanze kujya mu bwiza, turasaba ko badufasha kubona ubukwiye.”

Uretse ubwiherero kandi usanga n’inzu zo muri ako gace ka Kinigi kajya kwegera ibirunga zubatse n’ibiti bidahomye, mu gihe abazubaka batita ku ngano yazo n’isura zahesha u Rwanda, kuko bavuga ko nta mikoro bafite.

Ibyo babishingira ku kuba inzu ikwiye umuryango iringaniye yubatse n’ibiti ishobora kubakwa ku mafaranga y’u Rwanda, miliyoni 2 mu gihe iyubatse n’amatafari ahiye ishobora kugera kuri miliyoni 10.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ayo mafaranga bavuga ko badashobora kuyabona, kuko ngo n’ibirayi byakabafashije kuvugura izo batuyemo, ngo ntabwo bikera. Ikindi nuko ngo bahendwa n’ibikoresho, kugera ku itaka aho usanga ikamyo bayigura ibihumbi 45.

Uwitwa Ntirenganya Emmanuel, umufundi wo mu kagari ka Kaguhu avuga ko bubakisha ibiti ku buryo babona ntaho bitandukaniye na nyakatsi k’utayihomye.

Ati “Urebye uretse iterambere riri hejuru ry’amabati, hasi aba ari ibiti, n’ izi rero ni nyakatsi hagati.”

m5
Bamwe bavuga ko izi nzu ziri ku mihanda zihesha isura mbi aka karere n’igihugu muri rusange

Akomeza avuga ko abatishoboye baturiye pariki y’ibirunga bafashwa mu kubakirwa ibikorwa by’ibanze, birimo ubwiherero n’inzu bimeze neza.

Ati “Twegereye ibirunga kandi ntabwo byari bikwiye kugirira akamaro abo hanze, ntibikwiye ko abanyamahanga baza ngo batange amafaranga nyuma bagaruka bagasanga turi mu nzu zimeze gutya n’ubu bwiherero.Nk’abaturage bahegereye batishoboye bubakiwe inzu zijyanye n’igihe bavuga ko izi ngagi zifitiye akamaro u Rwanda. Abafite ubushobozi ni bake. Abubaka gutya ni abadafite ubushobozi buhagije bwo kubaka inzu zijyanye n’igihe.”

Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shingiro bavuga ko bakoresha ubwiherero bw’abo baturanye, mu gihe basanze ba nyirabwo baburimo ngo bajya kwihezurira ku gasozi (mu bisambu).

Abaturage bo muri ako gace kandi bataka ko abana babo bakunze kurwara indwara ziterwa n’umwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko icyo kibazo bushaka kugikemura mu gihe kitarenze uyu mwaka.

Umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, avuga ko hari icyakozwe kandi kigikomeza.

Hagati ya Gicurasi na Kamena uyu mwaka ngo bari babaruye ubwiherero butameze neza muri ako karere. Icyo gihe ngo babonye ubusaga 2,400, ariko ngo hamwe n’ingabo z’u Rwanda ngo baje gukora ubusaga 1000, ku buryo ngo hasigaye gutunganywa ubugera1,198.

Ati “ubungubu twavuga ko mu karere kose ka Musanze dufite inshingano zo kugirango dushaka uburyo icyo kibazo cy’ubwiherero gikemuka.”

Akomeza avuga ko bwazakorwa muri uyu mwaka ngo muri ako karere hagasigara nta kibazo cyabwo gihari.

Ku baturage bavuga ko kutabugira ari ubukene, avuga ko akarere kadakennye ku buryo ngo Babura ubushobozi bwo kutubaka ubwiherero. Aha agaragaza imbogamizi z’uko ngo kuba aka karere ari ak’amikoro atuma badacukura ubwiherero burebure, bishobora kubagora bigatuma batihutira kugira ubujyanye n’igihe.

Kigaragara mu mirenge ya Kinigi Musanze na Shingiro ngo irimo amokoro, nubwo ngo asanga harimo n’ubunebwe.

Ku bavuga ko ari igisebo kuri aka karere, ntiyemeranya nabo, ati “ Ntabwo byaba ari igisebo kuri Musanze gusa, ahubwo ni kuri buri Munyarwanda wese,,,,”

Yongeraho ati “Musanze ni iwabo w’ubukerarugendo, ni ikibazo rwose kiri mu nshingano z’akarere kandi kizihutirwa mu gukemura muri aka karere.”

Abaturiye iyi pariki bagerwaho n’umusaruro uyiturukaho biciye mu kubakirwa ibikorwa remezo rusange, biva mu madevize yatanzwe na ba mukerarugendo.
AMAFOTO:

m1
Ubu bwiherero bugaragara mu murenge wa Shingiro

m2
Aha ni mu murenge wa Kinigi, abaturage bavuga ko aha ariho ubushobozi bafite bugarukira

m4
Nyiri ubu bwiherero atangiye kubutinda, uburebure bufite ntiburenze 1,5m hasi ni amakoro ntabwo yabasha gucukura harehare

m6
Hari abavuga ko batagira ubwiherero, ni ugutira abaturanyi cyangwa kwikinga mu gihuru

m3

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *