Rubavu: Ku Nyundo hagaragara abantu bavuga ururimi rw’Igishobyo

Sangiza iyi nkuru

Nubwo mu Rwanda ururimi rukoreshwa ari Ikinyarwanda nk’ururimi Mbonera, usanga hamwe na hamwe hagikoreshwa indimi zijya gusa n’Ikinyarwanda ‘indimi shami z’Ikinyarwanda cyangwa indimi z’uturere’ ariko mu by’ukuri hakumvikanamo amagambo menshi utapfa kubona mu kinyarwanda, ni na ko ku Nyundo mu karere ka Rubavu hari abaturage bavuga ururimi rw’Igishobyo.

Ibi biterwa ahanini nuko izo ndimi zifitanye isano n’amateka y’ahantu abaruvuga baherereyemo cyangwa isano biba bifitanye n’izindi ndimi zivugwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Akaba ariyo mpamvu Bwiza.com yahisemo kuva imuzi amwe mu mateka n’inkomoko y’ururimi rw’Igishobyo kivugwa gusa mu karere ka Rubavu.

Mu karere ka Rubavu bimenyerewe ko hakoreshwa ururimi rw’ikigoyi, ariko byagaragaye ko hari n’ururimi rw’ Igishobyo usanga ruvugwa n’abaturage bake bo mu murenge wa Nyundo, Rubavu na Nyamyumba, rukaba rufitanye isano n’amateka y’inzara ya Ruzagayura yigeze gutera mu Rwanda.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bakuze bo mu murenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere hafi ya Paruwasi Cathedrale diyosezi Gaturika ya Nyundo, bavuze ko ahagana mu mwaka wa 1880 hateye amapfa mu Rwanda, igice kimwe cy’abaturage bari batuye ku Nyundo n’ahandi cyari gifite umutware witwaga Gashobyo, bahungiye mu Burasirazuba bw’igihugu cya Republika Iharanira Demokara ya Congo, ahitwa Bwisha ubu ni Rutchuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’imyaka itari mike bamazeyo bagarutse bavuga urwo rurimi basanganye abaturanyi. Barishakiye Michel, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 wavuze ko ari umwuzukuru wa Gashobyo yagize ati “nubwo icyo gihe nari ntaravuka ariko ababyeyi bansobanuriye ko Umukurambere wacu Gashobyo yasuhukiye I Bwisha aho basanze havugwa Igihunde ndetse n’Ikinande, bituma ururimi rw’Ikinyarwanda twagiye tuvuga ruta umwimerere warwo, ubwo twahungutse ahagana mu mwaka wa 1900, ku mwaduko w’Abakoloni b’abazungu bera twabanje gutura Ibusigari ubu ni Mubyahi mu murenge wa Rubavu hahana imbibi n’Umujyi wa Goma, twakomeje kuvuga urwo rurimi tukanagira umutware wacu, ariko twaje gutandukana bamwe bajya i Nyamyumba, natwe tuza hano ku Nyundo abandi barasigara.”

Dore amwe mu magambo batubwiye utapfa kumva mu Kinyarwanda gisanzwe. Inzu bayita Inyumba. Mwaramutse ni Mwaramukireho. Wiriweho ni Washibireho. Waje ryari ni Wayijire kiheki. Mbese urasubirayo ni Urashubyayo,…

Usibye kuvuga urwo rurimi, usanga n’imwe mu mico n’imigenzo yabo hari aho igifite itandukaniro niyo mu Rwanda n’ubwo bo bahamya ko guturana na Kiriziya Gaturika byatumye bava kuri byinsi.

Dore imwe mu mico ukibasangana: Ni uko bakijya guterekera umukurambere wa bo Gashyobyo, baracyatsimbaraye ku mico ya bo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *