Amabanga ya Amerika na Koreya y’Epfo yo kwica Perezida Kim Jong wa Koreya ya Ruguru yibwe

Sangiza iyi nkuru

Abajura biba amabanga biciye mu nzira y’ikoranabunga bo muri Koreya ya Ruguru, bibye amabanga y’igisirikare cya Koreya y’Epfo, arimo n’umushinga bategurana na Amerika wo kwica Perezida kim Jong un wa Koreya ya Ruguru.

Amenshi muri ayo mabanga, ngo ni ayo igisirikare cya Amarika gisangiye na Koreya y’Epfo. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ayo mabanga ari ay’umugambi wo kwikiza Perezida Kim.

Umudepite muri Koreya y’Epfo, Bwana Rhee Cheol-hee, yatangaje ko ayo mabanga yibwe, amenshi ari ayaturutse muri Minisiteri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi bibaye mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika, zitarimo kuvuga rumwe na Koreya ya Ruguru, ishinjwa kugerageza ibisasu bya kirimbuzi, inavuga ko nubwo ihatwa igitutu ko idateze guhagarika umugambi wa yo.

Hashize iminsi mike kandi hagaragaye uguterana amagambo hagati ya Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Kim wa Koreya ya Ruguru, kugera na ho bitanye abarwayi bo mu mutwe.

Amerika ishyigikiye Koreya y’Epfo, irebana ay’ingwe na Koreya ya Ruguru. Bagasaba ko yahagarika umugambi wa yo wo kugerageza ibisasu. Hashize amasaha make Perezida Kim atangaje ko ‘ubuhangange, icyubahiro no gukomera by’igihugu cyacu tubikesha intwaro dukora’ ko nta gahunda bafite yo guhagarika umugambi bihaye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *