Abantu hafi 180 bishwe n’impanuka zo mu muhanda uyu mwaka

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu 177 baguye mu mpanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi icyenda ashize, kuva uyu mwaka watangira. Mu rwego rwo kugabanya uyu mubare n’impanuka muri rusange inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo zatangaje ko ibihano bigiye kwiyongera ku bakoresha umuhanda.
Iyi mibare yerekana ko abantu 20 bahitanwa n’izi mpanuka mu gihe cy’ukwezi nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ku wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017 mu nama yabaye ihuza polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu muhanda. Muri ayo mezi 9 izi mpanuka zakomerekeje abagera kuri 345.
IGP Gasana, asobanura ko uretse kuba izi mpanuka ari kimwe mu bihungabanya umudendezo w’igihugu n’abagituye, ngo zinatera igihombo mu bukungu haba ku bagenzi ubwabo, sosiyete zo gutwara abagenzi ndetse n’iz’ubwishingizi.
Impanuka nyinshi ziterwa na moto zikubiye 66% by’impanuka zimaze kubera mu muhanda muri icyo gihe. Ubusinzi, kuguranisha ibyuma mbere yo kujya gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga n’ibindi ngo nibyo bituma izi mpanuka zikomeza kuba hataniyibagijwe abadashaka kubahiriza amategeko y’umuhanda, asaba inzego zibishinzwe gukorera hamwe mu gushaka ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Polisi y’igihugu rivuga ko kugeza ubu moto zirenga 1 200 zafatiwe mu makosa anyuranye zikaba ziri mu maboko yayo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko bagiye gukaza ibihano ku banyuranya n’amategeko y’umuhanda. Muri rusange ngo amategeko asanzwe arimo kuvugururwa ndetse n’amashya akaba arimo gutegurwa kandi yose akaba agomba kubahirizwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *