Minisitiri w’ingabo wa Somalia Abdirashid Abdulahi Mohamed n’umugaba mukuru wazo beguye ku buyobozi ku mpamvu batatangaje nkuko ubutegetsi bw’iki gihugu bwabitangaje.
Aba basirikare bari bayoboye urugamba rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab nkuko bigaragara mu nkuru ya VOA
Abategetsi batari bake muri leta ya Somalia batashimye ko amazina yabo ajya ahabona kuko batemerewe kuvuga kuri icyo kibazo bavuga ko abo bategetsi babiri ba gisirikare hari ibyo batahurizagaho.
Abandi bavuga ko ata mibanire myiza bari bafitaninye n’abategetsi bakuru b’igihugu.
Umukuru w’igihugu cya Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo yamaze gushyiraho Gen Abdi Jama Hussein, mu mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo mushya. Minisitiri w’ingabo ntarasimbuzwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


