Monusco yanyomoje raporo ya HRW ku iyicarubozo ishinja RDF gukorera abahoze muri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco), burabeshyuza raporo y’umuryango mpuzamahanga urengera ikiremwamuntu (Human Rights Watch), ku byaha ushinja ingabo z’u Rwanda (RDF).

Raporo yasohowe na HRW ishinja ingabo z’u Rwanda gukorera iyicarubozo imfungwa. Muri icyo cyegeranyo cy’amapaji 91 wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, uvuga ko imfungwa 104 zari zifunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri gereza hagati y’umwaka wa 2010 na 2016 zakorewe iyica rubozo.

Ikomeza yemeza ko abakorewe ibyo byaha biganjemo abakekwa kuba bakorana n’imitwe y’abatavuga rumwe na Leta barimo abahoze mu mutwe wa FDLR.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu ijwi ry’umuvugizi wa Monusco, Florence Marchal yavuze ko uburenganzira bwa bw’izo mfungwa bwubahirizwa nkuko yabitangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Yagize ati « Raporo ya Human Rights Watch yateje ibibazo byinshi. Twabonye iyo raporo twegera uwo muryango ariko turemeza ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu buryo bwose ndetse no mu nzira zose zijyanye no gucyura abo bantu, kandi ntabwo bacyurwa ku ngufu.”

monusco

Iki gisubizo cya Monusco kije gikurikira icyatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Uyu muyobozi yavuze ko Leta y’u Rwanda nta mikoranire igifitanye na HRW, ndetse ko ibyo itangaza ku Rwanda ari ukurwibasira.

Ati “Nta kuri kuri muri raporo ya HRW, u Rwanda na rwo rufite uruhare mu kurwanya iyicarubozo, hari amategeko abigenga yubahirizwa mu gihugu, HRW igarura ibyahise, by’inyoma, ibirego bidafite ishingiro, bidafite gihamya ifatika,…”.

Yakomeje avuga ko raporo za HRW zikomeza gusohoka ari zimwe kandi ziharabika u Rwanda. N’abandi bayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bagira icyo bavuga kuri iyi raporo, ko atari ubuvugizi bw’uburengenzira bwa muntu ahubwo ko ari ubuvugizi burimo politiki bukoranwa ubuhubutsi.

Muri Nyakanga na bwo uyu muryango wasohoye icyegeranyo ushinja inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwicanyi ngo bukorerwa abantu bataciriwe imanza. HRW ikavuga ko inzego z’umutekano nk’igisirikare na polisi zagiye zitwara abantu bakoze ibyaha byoroheje nk’ubujura, zihagarikiwe n’abayobozi ba gisivili, bakajyanwa bakicwa.

Minisitiri Busingye yavuze ko uyu muryango ukeneye ko bawitaho kandi wabeshye ku bwende muri raporo, avuga kandi ko igihe ari iki ngo iyi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikore kinyamwuga cyangwa ive muri uru rwego, Ati “Nicyo gihe ngo iyi miryango ikure kandi ibe inyamwuga cyangwa ive muri business z’uburenganzira bwa muntu”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *