Umunyeshuri wo muri kaminuza yitwikiye mu nzu arapfa

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri witwa Ivan Ngobi, w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yigaga mu mwaka usoza amashuri ya kaminuza muri Uganda yapfuye nyuma yo kwitwikira mu nzu yabagamo ku ishuri ubwo yari ku masomo.
Uyu musore ukomoka mu gace ka Kitabi, ngo yitwikiye mu nzu yabagamo ku ishuri ariko bagenzi be barabimenya ntibagira uwo babibwira bamurekeramo, akaba yapfuye amaze iminsi 2 yitwitse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imwe mu nshuti ze za hafi, zatangaje ko uyu musore yiyahuye nyuma y’uko bagenzi be bamusuye mu cyumba yabagamo ubwo bari mu myiteguro y’umunsi mukuru bise Blue Baprty uteganyijwe kuwa 26 Ukwakira uyu mwaka, bakamwumvisha uburyo mu minsi micye baba babaye abakire ndetse bakanapanga uburyo bazabigeraho bidatinze, ariko bamara kuhava bagatungurwa no kubona inzu ye icumba umwotsi ariko ntibabyiteho.
Aba basore bagenzi ba nyakwigendera, ngo bamenye neza ko mugenzi wa bo yahiye babwirana ko batagomba kumujyana kwa muganga ahubwo batangira kumwitaho bakajya bamugurira utuntu two kurya no kunywa babigira ibanga kugeza ashizemo umwuka nyuma y’iminsi 2.
Polisi ya Uganda yatangaje ko uyu musore yahiriye mu nzu y’umukobwa w’inshuti ye, bityo bikaba bikekwa ko abo bari kumwe bashobora kuba baranze kubivuga kubera ubwoba bagahitamo kumwitaho ubwabo, ariko inzego z’iperereza zikaba zikomeje gukora akazi ka zo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *