Abasirikare bakomeye bananiwe guhirika Perezida Nkurunziza none ngo bigiye gukorwa n’uwihaye ipeti

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi mike umutwe mushya urwanya Leta y’u Burundi Red Tabara utangaje ko uwitwa Melchiade Biremba ufite ipeti rya jenerali majoro ari we muyobozi mukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare byawo (Chef d’Etat major), kuri ubu yatangaje ko yambariye urugamba rwo kuvana perezida Nkurunziza ku butegetsi akoresheje umuheto.
Mu kiganiro JeuneAfrique dukesha iyi nkuru yagiranye na Gen Major Melchiade Biremba, yatangaje ko we n’ingabo abereye umuyobozi batazakomeza kwishinga ibyo Nkurunziza avuga, ko kuvuga ko yemeye ibiganiro ntacyo bivuze ahubwo ko bo bagomba kumuhirika ku ngufu.
Ati: “ twafashe umwanzuro wo gufata intwaro tutitaye ku by’uruzinduko rw’umuyobozi w’umuryango w’abibumbye cyangwa iby’abakuru b’ibihugu bya UA, twanzuye ko ibyo kuva ku butegetsi kwa Nkurunziza bitazabaho ku bw’ibiganiro, mu gihe tuzaba tugeze ku ntego tuzashyira intwaro hasi, naho iby’urwo ruzinduko rw’abayobozi ntacyo bitubwiye”.
Ubwo umunyamakuru yongeraga akamubaza ati: “intego yanyu ni iyihe? Gen Major Melchiade Biremba yamusubije agira ati: “ni iyo guhiga Nkurunziza n’ibye byose”.

Taba
Melchiade Biremba ubu wiyambitse ipeti rya jenerali majoro

Yakomeje agira ati: “Ugomba kumenya ko icyatumye dufata intwaro ari kimwe n’icyatumye Nkurunziza we ubwe yinjira mu mutwe w’inyeshyamba mu 1994: Ni ukubura kwa Demokarasi, ubutabera n’uburenganzira busesuye”.
Uyu mugabo benshi bakomeje kwibazaho ku bw’ipeti rye yihaye, akomeza avuga ko nibamara guhirika Nkurunziza ku butegetsi bazashyiraho Guverinoma y’inzibacyuho, bashyireho inzego z’umutekano zitabogamye zinagomba kwambura intwaro Imbonerakure nyuma hagakorwa amatora aciye mu mucyo n’ubwisanzure.
Ikindi kandi avuga ko kibaraje ishinga, ngo si uguhohotera abaturage b’inzirakarengane, ati: “Twe, Red Tabara turarwana turwanira uburenganzira, ntidushobora kugaba igitero icyo ari cyo cyose ku baturage b’inzirakarengane”.
Uyu mugabo ukomeza kuvuga imigabo n’imigambi, aribazwaho ndetse benshi banibaza aho azakura imbaraga zizakora ibyo avuga byose bizakura ku butegetsi perezida Nkurunziza mu gihe ku wa 13 Gicurasi 2015 ikipe y’abasirikare bafite amateka bananiwe icyo gikorwa.
Gen Niyombare wari umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu Burundi agaragiwe na Gen Cyrille Ndayirukiye wabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen de Brigade Philbert Habarugira hakiyongeraho ba komiseri ba polisi n’abandi basirikare b’inzobere ku rugamba bagerageje guhirika Nkurunziza ku butegetsi birabananira, hakaha hibazwa ukuntu Melchiade Biremba n’umutwe we Red Tabara bazahirika Nkurunziza.
Nk’uko bikomeza bitangazwa na JeuneAfrique, ntaho Melchiade Biremba yigeze yiga ibijyanye n’igisirikare cyangwa ngo abe yaragaragaye mu rugamba runaka, iri peti afite rya jenerali majoro ngo yarihawe n’abagize uyu mutwe(Red Tabara), ikizwi yize ngo ni amategeko (Droit) akaba avuka mu ntara ya Cankuzo Iherereye mu Burasirazuba bw’u Burundi.
Amwe mu mateka ya Melchiade Biremba ubu ufite ipeti tya jenerali majoro:
Nk’uko byatangajwe haruguru Melchiade Biremba yavukiye mu ntara ya Cankuzo mu mwaka w’1976, amashuli ye yisumbuye yayarangije mu 2000 ahita ajya mu ngando SMO (Servise Militaire Obligatoire) ingando z’igihe gito benshi bacamo iyo basoje amashuli yisumbuye.
Mu mwaka w’ 2002 nibwo Melchiade Biremba yatangiye kwiga muri kaminuza bimusaba imyaka 8 ngo abe yayirangiza, ku bw’ibyago ngo ntiyarangije kaminuza kubera ibizazane yagiye ahura nabyo.
Mu mwaka wa 2010 ngo nibwo Melchiade Biremba yari afite gahunda yo gusoma igitabo cye ngo asoze kaminuza, ntibyamukundiye kuko yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa gushinga umutwe w’abigometse kuri Leta.
Ubwo yafungurwaga muri 2011, Melchiade Biremba yahise ahungira muri Congo aho byavugwaga ko ariho agiye gushingira umutwe wa gisirikare, Reb Tabara ikaba yaratangaje ku mugaragaro ko Gen Major Melchiade Biremba ari we chef d’Etat Major w’ingabo zabo.
Gen Major Melchiade Biremba abaye uwa kabiri utangajwe n’umutwe utavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza nyuma ya Gen Niyombare nawe wavuzwe ko ari we muyobozi mukuru w’ingabo za FOREBU.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *