Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2017, imodoka yari itwaye Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Gen Alain Guillaume Bunyoni yakoze impanuka igonga abantu 4, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye yemeje aya makuru, avuga ko iyo modoka (jeep) itwara Gén. Alain Guillaume Bunyoni yarenze umuhanda saa tatu z’igitondo igeze muri Komini Mabanda, Intara ya Makamba.
Akomeza avuga ko muri iyo mpanuka yagonze abantu 5 bagendaga n’amaguru muri uwo muhanda i Mabanda, umwe ahita apfira aho, babiri barakomereka cyane undi umwe akomereka byoroheje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


