Ubwo Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire yageraga Niamey muri Niger, aho yagiye mu nama y’Umuryango w’Ubukungu Uhuza Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) mu magambo ahinnye y’icyongereza, yateye utwatsi ibyo kuba muri iyi ngo haba hari agatotsi hagati ye n’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko we ,Guillaume Soro.
Perezida Alassane Ouattara yagize ati
“Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ni umugabo ukiri muto kandi ushoboye, njyewe ubwanjye ni njye wamuhisemo mu ishyaka nyoboye ngo abe kuri uwo mwanya, nta kuntu rero habaho kutavuga rumwe hagati ya Perezida w’Inteko na njye.
Mu gihe yinjiraga muri izo nshingano kandi ,mwibuke ko ari njye wari umukuru w’ishyaka RDR [ Rassemblement des Republicains ] anabereye umunyamuryango mu gihe cyose ntakirahinduka. Ku bw’ibyo rero nta kibazo mbona hagati yanjye na we”.
Nkuko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, ngo Perezida Ouattara yanagize icyo atangaza ku makuru y’itabwa muri yombi ry’uwari ukuriye porotocole ya Guillaume Soro, ashinjwa gufatanwa ububiko bw’intwaro ziremereye iwe mu rugo, i Abidjan ,umurwa mukuru wa Cote d’Ivoire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Muravuga iby’ihagarikwa. Nta guhagarika umuntu uko ariko kose kwabayeho….Gusa hagize n’uhagarikwa,byagakwiye kwitwa ko ari amategeko ari gukurikizwa kuko muri Cote d’Ivoire niko ibintu bikorwa,amategeko ashobora gukurikizwa hatarebwe ngo ni muntu ki ukurikiranywe ,noneho ubutabera bugakora akazi kabwo”.
Ubwo Bwana Souleymane Kamarate Kone yatabwaga muri yombi ariko ,yari yabwiye itangazamakuru ko nubwo afunzwe, azize akagambane , ko afunzwe na Perezida ubwe nk’igitambo.
Bwana Guillaume Soro yanabaye umugaba w’Ingabo zari zarishyize hamwe mu guhirika ubutegetsi bwa Laurent Gbagbo , agaragara nk’umuntu ukomeye muri Cote d’Ivoire, ibi ngo bisa n’ibitera amakenga Perezida Ouattara. Abasesengura ibya politiki bavuga ko uyu mu Perezida yaba ashaka kumwikiza ,nkuko kandi na Guillaume Soro bimukundiye ,yahirika ubutegetsi bwa Alassane Ouattara ,akicara ku ntebe irusha izindi kuryoha muri Cote d’Ivoire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall /Bwiza.com


