Batatu bamaze gupfa barashwe, abandi bakomeretse
Mu bice bitandukanye bya Kenya, amatora yagiye yitabirwa ahandi ntiyitabirwa. Mu turere dutandukanye tugize Kisumu, ahari abayobok benshi ba NASA, amatora ntiyitabiriwe. Ibikoresho bya Komisiyo y’matora byabuze uko bigezwa ku biro by’itora, kubera ibibazo by’umutekano muke.
Byatangajwe ko hari abantu batatu bishwe mu bigaragambya barashwe na polisi mu mijyi itandukanye ya Kenya, nyuma aza gupfa nkuko bigaragara kuri Jeune Afrique.
Komisiyo y’amatora muri iki gihugu(IEBC) yatangaje ko ayo mu bice atabashije gukorwa kubera ibibazo by’umutekano muke, azakorwa ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017. Aho ni mu bice bya Kisumu, Migori, Siaya na Homa Bay.
Abandi bantu bane nabo bakomerekeye ahitwa i Nyanza muri Kenya, batatu bajyanywe mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga. Undi muntu yarasiwe ahitwa Migori .
Umuyobozi mukuru wa Polisi muri Kenya, IGP Joseph Boinnet yatangaje ko polisi y’iki gihugu itigeze ikoresha imbaraga z’umurengera mu guhosha iyo myigaragambyo.
Babiri barashwe na polisi i Kisumu
abasore babiri bamaze kuraswa na polisi mu mujyi wa Kisumu bajyanwa mu bitaro. Amakuru aragaragaza ko harashwe abasore babiri, umwe w’imyaka 15 n’uwa 21 barashwe amasasu.
Odinga azashinga umutwe urwanya ubutegetsi nyuma y’amatora yasubiwemo.
Raila Odinga uhanganye na Perezida Uhuru Kenyatta mu matora yo muri Kenya yatangaje ko ashobora gushinga umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta.
Abaturage bazindukiye mu matora, ariko hamwe na hamwe mu biro by’itora nta n’inyoni itamba kuri ibyo biro. Ku munsi umwe mbere y’amatora Perezida Kenyatta yasabye abaturage kwitabira amatora, abizeza ko umutekano wakajijwe hirya no hino mu gihugu ku buryo ngo nta muturage uhungabanywa.
Odinga we yasabye abaturage kututabira ayo matora avuga ko adashobora gukorwa mu mucyo, kubera ko ngo komisiyo y’amatora ibogamye nkuko ngo yabigaragaje mbere itangaza ko Kenyatta yatsinze, mu matora yabaye tariki ya 8 Kanama uyu mwaka, yaje kugirwa imfabusa.
Ku rupapuro rw’itora hariho Perezida Uhuru Kenyatta n’abakandida batandatu bamwe muri bo bitoza ku giti cyabo hamwe na Odinga uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi watangaje ko atitoza.
Abantu barenga miliyoni 19 nibo bateganyijwe gutora. Amatora yatangiye saa kumi n’imwe zo mu Rwanda ni ukuvuga I saa kumi n’ebyiri zaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora (IEBC), Wafula Chebukati yatangaje ko amatora ashobora kwimurwa mu gihe yaba ashobora kuburizwamo n’ibibazo by’umutekano muke.

Abaturage bafunze umuhanda ahitwa Bangladesh i Mombasa
Abaturage bafunze umuhanda ahitwa Bangladesh i Mombasa, bagamije kubuza abantu kwitabira igikorwa cy’amatora. Baje kumara igihe bahanganye n’abshinzwe inzego z’umutekano.


Umucamanza mukuru David Maraga yaherekejwe n’umugore we mu matora. Uyu mucamanza niwe wagize amatora ya mbere imfabusa.
Â


Perezida Uhuru Kenyatta yujuje imyaka 56 ku munsi w’amatora
Amatora ya kabiri ya kabiri y’umukuru w’igihugu abaye ku wa 26 Ukwezi kwa 10, mu gihe umukuru w’igihugu ari ku butegetsi Uhuru Kenyatta yujuje imyaka 56.
Televiziyo yigenga KTN yasohoye ifoto y’umuhungu wambaye umupira wo kumwifuriza isabukuru ryiza.
Tanzania: I Dar es Salaam na Arusha amatora ntiyitabiriwe uko bikwiye
Abanyakenya bake nibo bitabiriye amatora i Dar es Salaam na Arusha mu biro by’abahagarariye Kenya muri icyo gihugu. Umwe mu batoye witwa Faith Wambui Njogu, yabwiye BBC ko anezerejwe no kuba yarangije icyo gikorwa.



Hamwe ntibitabiriye amatora mu turere twa Mandera na Turkana
Â
Mu murwa mukuru Nairobi, abatora bagiye mu tujojoba tw’imvura n’ibyondo by’iyaraye iguye mu ijoro ryakeye.

BBC yatangaje ko ku ishuri rya Moi Primary School, abatora bari bamaze kuhagera igihe ibiro by’itora byafungurwaga sa kumi n’ebyiri.

I Kisumu urubyiruko rwafunze inzira z’abakarani b’amatora
Mu mujyi wa Kisumu, umujyi wa Kabiri muni ni muri iki gihugu, urubyiruko rwaho rwabyutse rutwikira ibintu bitandukanye mu muhanda bibuza abakarani b’amatora kugera ahari ibiro by’itora. Abakozi ba komisiyo y’amatora bagombaga kujya mu gace basaga 400 hageze 3, ku buryo ngo nta mutekano uhari watuma bahajyana udusanduku tw’itora. Polisi yatatanyije abigaragambya ibatera ibyuka biryana mu maso.


Amakarito yari arimo impapuro z’itora zo ku biro 196 yabuze ko agezwa mu Ntara ya Kisumu kubera abigaragambya.

Garissa bari mu myiteguro
Igikogwa cyo gutora hari aho kitatangiriye igihe mu biro by’amatora bimwe na bimwe mu mujyi wa Garissa. BBC yahageze abakarani b’amatora bakiri mu myiteguro.

Abahagarariye amashyaka ntibageze ku biro by’itora i Mombasa
Ku biro by’itora byo kw’ishuri ribanza rya Khadija i Mombasa, abahagararriye amashyaka ntibahabonetse. Nyamara mu bisanzwe bageraga kuri ibyo biro hakiri kare.
Mu ntara ya Nakuru abatora bitabiriye ari benshi
Abatora mu Ntara ya Nakuru, irimo umujyi wa Nakuru uri ku mwanya wa kane mu bunini muri Kenya bitabiriye ari benshi. Uyu mujyi utuwe n’abasaga ibihumbi 307.


Abatuye i Kibera bafunze imihanda
Abaturage b’ahitwa i Kibera bafunze imihanda banga ko abashinzwe umutekano n’abakozi ba Komisiyo y’amatora bahagera. Ku ishuri rya Olympic hagombaga kubera amatora ntawe ubasha kuhagera.

Agace ka Kibera mu mafoto

Imvura n’imbeho ntibyabujije abatuye mu ntara ya Kiambu kujya mu matora



Visi Perezida wa Kenyatta yitabiriye amatora
William Ruto wungirije Perezida Uhuru Kenyattayitabiriye amtora. Yatoreye mu mujyi wa Eldoreti, mu karere ka Rift Valley ku ishuri ribanza rya Kosachei ry’ahitwa Turbo.


Ibikoresho byari kwifashishwa ahitwa Kitui byangiritse ubwo imodoka yari ibitwaye yakoraga impanuka kubera imihanda mibi.

Abanyakenya bari mu Rwanda na bo bitabiriye amatora ku biro by’ambasaderi wabyo i Kigali.
Â

Uhuru Kenyatta yitabiriye amatora
Mu gitondo cy’uyu munsi, Perezida Kenyatta, uri guhatana muri aya matora yatoreye ahitwa i Mutomo ku mashuri yaho abanza mu gace ka Gatundu.



……………………..
Â
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com







