Aya ni amagambo atanga ituze n’ ihumure mu banyarwanda, ko ubukungu butazajegajezwa n’abanyereza umutungo wa Leta kuko bakurikiranwa. Biravugwa n’Intumwa ya rubanda Byabarumwanzi Francois, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ukuntu inkingi y’ubukungu izitabwaho kandi raporo zigaragaza ko umutungo wa Leta usahurwa.
Ni mu kiganiro abahagarariye amwe mu mashyaka yifatanije na FPR, ndetse n’uwari umukandida w’ishyaka Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi; bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017.
Gusa bukeye bwaho, abadepite bongeye kwibaza niba hari ibigo bifite ubudahangarwa ku buryo bicunga nabi ibya rubanda ntihagire igikorwa.
Amashyaka yashyigikiye umukandida watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri Kanama 2017, yari hagarariwe na Depite Byabarumwanzi wa PL, Madina Ndangiza wa PDI na Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze wa PSD.
Umunyamakuru abaza aba bashyigikiye FPR icyo bazakora ngo bazamure ubukungu mu gihe raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Umuvunyi, zigaragaza ko umutungo wa rubanda unyerezwa; ndetse na Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ibishinzwe ikaba iherutse guhamagaza ibigo n’uturere bivugwamo benshi bakabura ibisobanuro.
Depite Byabarumwanzi ati, “ Nta gikuba cyacitse, ugereranije n’ibindi bihugu igikuba ntikiracika. Bariya bose bitaba PAC umushinjacyaha yicaye aho yandika, ku buryo ubu bamwe batangiye gukurikiranwa”.
Yunganiwe na Madina wa PDI, ngo we yishimira ko hari amategeko akumira ibyo byaha byo kunyereza umutungo wa Leta.
Naho Dr Ngabitsinze wa PSD yungamo ati, “Nta guhishira umubi, kuri ruswa nta kudohoka, ariko ugereranije n’ibindi bihugu u Rwanda ruragerageza. Ikindi ni uko uyu mwaka abitaba PAC bagabanutse kuko hitabye uturere 12 gusa, n’ibigo bya Leta icumi”.
Abadepite bavuga ikibari ku mutima ubwo PAC yamurikaga ibyakozwe
Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ukwakira, Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta (PAC) yashyikirije abadepite raporo y’ibyakozwe. Perezida wayo Nkusi Juvenal, atanga urugero rw’imyanzuro 28 Inteko Ishinga Amategeko yari yafashe umwaka wa 2012/2013, igashyirwa mu bikorwa ku kigero cya 46 %.
Amagambo y’abadepite, agaragaza ko igikuba gihari, Ndlr : cyaracitse, gisa n’icyacitse, kiri hafi gucika”
Depite Mporanyi Theobald ati, “Urebye iyi raporo n’izayibanjirije, hari ibigo bihora bigaruka. Imyaka igiye kuba icumi Umugenzuzi w’Imari ya Leta atugezaho raporo[…] Nibajije, ibi bigo bifite ubudahangarwa? Ufashe iyari Electrogaz, igahinduka RECO, EWSA[…], ibyo mushaka byose, wagira ngo hari umuvumo uyibamo[…]
Depite Mukamurangwa ati, “Iyo usomye izi raporo rimwe na rimwe hari igihe wumva biguteye umujinya, hari igihe wumva biguca intege mu byo ukora.Twashyizeho ubucamanza bwihariye bwo gukurikirana ibi bintu niba abandi barananiwe? Nk’uko twashyizeho Inkiko Gacaca ku kibazo cyihariye na hano ikibazo cyihariye cy’ubujura no gusesagura umutungo, twashyizeho ubucamanza bwihariye?”
Depite Nyirarukundo Ignacienne ati, “ Ubutabera buri he muri uru rugamba rugiye kumara imyaka icumi guhera 2008? Ikibazo kiri he, abacamanza ntibahari, amategeko ntanoze ? Umuntu w’umunyacyaha ntabwo mujya inama gutya, muhurira mu rukiko umucamanza akaba ariwe ubahuza ariko guhora tujya inama ku bintu dukeka ko ari ibyaha ndabona ari ikibazo.”
Umukuru w’igihugu Kagame Paul we aherutse kwivugira mu nteko ko “Abakagombye kunyereza ari abafite byinshi”, akibaza abanyereza mu Rwanda aho abakomora uwo muco.
Ibigo 10 n’uturere 12 bivugwamo imicungire mibi byitabye PAC mu minsi ishize ni: WASAC, EDCL, EUCL, RTDA, RDB, University of Rwanda , REB, WDA, RBC, na RAB.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uturere ni: Gatsibo, Gasabo, Bugesera, Rusizi, Ngororero, Nyabihu, Rulindo, Gicumbi, Nyamagabe, Ruhango, Rutsiro and Nyarugenge.
Bimwe mu byagaragaye kuri ruswa no kunyereza umutungo
WASAC: Ibikoresho bya miliyari 1,1 byapfuye ubusa, miliyari 3,9 atagaragazwa icyo yakoreshejywe, na miliyari 1,1 atagaragazwa uko yinjiye.
EUCL yahaye akazi abakozi 391 nta piganwa ribayeho
RBC: Raporo z’umugenzuzi w’imari ya Leta zikunda kwerekana ikibazo cy’imiti iborera mu bubiko, n’iyishyuwe ibigo byo hanze biyikora igatinda kugera mu Rwanda.
WDA:
-Ibikoresho bitujuje ubuziranenge muri IPRC West,
birimo imashini zatwaye asaga miliyoni 200 zikaba zimaze imyaka ibiri zidakora, n’isoko ryo kugura izindi eshatu za EAV Bigogwe za miliyoni 105.
-Inyubako zatawe na rwiyemezamirimo izindi zigatinda iminsi 891(hafi imyaka 3), ishuri rya Kabarondo rya miliyari 1,1; n’iry’ubukerarugendo uri ESTB Busogo rya miliyari 1,05.
-Tumba College of Technology ifite umwenda wa miliyoni 83, naho miliyoni 3,8 z’abiga Part-time zashizwe kuri konti yihariye kandi ari umutungo wa Leta.
-IPRC East yatanze miliyoni 169,6 mu duhimbazamusyi tw’abakozi no kubazamurira imishahara binyuranije n’itegeko.
REB:
Kutamenya imyenda, ubukode bwa miliyoni 582 ku cyumba kibikwamo mudasobwa, kwishyura barenza
-Ikibazo cyo kutagira amakuru (database) agaragaza imibare y’abanyeshuri bahawe inguzanyo aho ngo REB igaragaza ko uwo mwenda ungana na miliyari 3 ariko hakaba hatagaraga umwenda wa buri muntu ndetse n’ayo buri muntu yishyuye.
-Ikibazo cya One Laptop per Child: hamaze kugurwa izisaga 248,908 hatanzwe miliyari zisaga 36.
Ku wa 1 Ugushyingo 2013, REB yari ifite mu mubiko izisaga 4298, itumiza izindi 42978 zose ziba 47276 babura aho bazishyira kuko batari bagennye abo bari buzihe, bazikodeshereza inzu. Umugenzuzi w’imari ya Leta yagiyeyo bamaze kwishyura ubukode ku mafaranga miliyoni 582.
Serveurs zaguzwe hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu ngo ntabwo zigeze zikoreshwa hari n’izapfuye.
-Gutanga amasoko nibyo bifata ingengo y’imari nini kuruta ibindi bikorwa : amasoko 140 yapanzwe gutwara miliyari 30 ku ngengo y’imari ya miliyari 42.
Umugenzuzi w’imari ya Leta yagiye gukora igenzura muri REB hari isosiyete yitwa SOCOMU barimo umwenda wa miliyoni 110, nyamara we akavuga ko REB imurimo miliyoni 50 gusa.
REB yishyuye rwiyemezamirimo umwe irenzaho amafaranga angana na miliyoni 51
Ngororero:
Akarere kishyuye miliyoni 665 muri hoteli yubakwa i Rusizi, igasabwa kongeraho andi miliyoni 300.
Iyi Hoteli Meya ntazi aho iri, ntazi n’izina ryayo. Perezida wa Njyanama, Dushimumuremyi Jean Paul, avuga ko yumva ngo iri i Rusizi gusa. Ngo ntibanazi rwiyemezamirimo waba ari kuyubaka. Abadepite bagwa mu kantu, bati , “ni gute amafaranga ya rubanda ajugunywa uko abonye?”
Rusizi:
Akarere kishyuye Gacinya Denis wa MICON miliyoni 495 yari guhabwa miliyoni 253.
Ni ku isoko ry’amatara yo ku muhanda, aho yakoze ibikorwa akabigeza hagati rigaseswa akishyurwa miliyoni 495 Frw, REG yakora igenzura igasanga yari akwiye miliyoni 253 Frw.
-Ku muhanda Nkungu-Cyamudongo-Mataba , rwiyemezamirimo yishyuwe miliyoni 247 Frw, za kilometero 7.5 yarakoze esheshatu.
-Umuhanda Kibangira — Gikundamvura — Butare , rwiyemezamirimo yarishyuwe kandi ibyapa n’inzira z’amazi yagombaga gushyiramo bituzuye.
-Ikigo nderabuzima cya Nyakabuye , rwiyemezamirimo wa mbere yishyuwe miliyoni zigera ku 102 Frw, uwa kabiri miliyoni 118 Frw, abandi bishyuza akarere miliyoni 300 Frw.
Bugesera: Ubuyobozi ntibuzi abahawe imashini zuhira.
Ni umushinga wagombaga gutwara miliyoni 51 Frw, hagurwa imashini 70, zigahabwa abaturage, uyihabwa yagombaga kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.
Gatsibo : Ipoto ya miliyari ebyiri na Cash power ya miliyoni eshatu. Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yabonye isoko akarere katanze gushyira umuriro w’amashanyaraizi ku ishuri ryo mu Murenge wa Kabarore ndetse no gushyira amatara ku mihanda hagakoreshwa ibiciro bidasanzwe. Raporo igaragaza ko ipoto imwe y’igiti yaguzwe 2,600,000 Frw naho Cash power (mubazi y’umuriro) ikagurwa 3,800, 000 Frw.
Umuvunyi mukuru ati, “Abo tubonaho ruswa bagirwa abere”.
Ibi ni bimwe mu bigarutsweho, ariko kandi koko nta gikuba cyacitse. Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase na we yaragaraje muri raporo ko abashinjwa ruswa bagirwa abere ndetse bagakomeza gukorera Leta.
Urugero ni urw’uwari Gitifu w’umurenge wa Nyundo muri Rubavu washinjwe “Ruswa y’ibihumbi 900” binyujijwe kuri konti ye, urukiko rukamugira umwere n’ubu akaba akiri mu kazi ku karere. Ngo impamvu ni uko “kunyuza kuri konti nta banga ririmo, kandi ruswa itangwa mu ibanga”.
Anagaruka kandi kuri miliyoni 12 zanyujijwe kuri konti y’umugore w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, nabyo urukiko rukabitera utwatsi kandi umuvunyi yabibonagamo ruswa.
Uyu ngo yaje gushinjwa na bagenzi be indi ruswa, urukiko rumusabira kuburana ari hanze aboneraho kuva mu mu gihugu acika ubutabera.
Abarimu ba baringa bagaragaye muri Nyagatare ntawe urahamagarwa ngo asubize ayo yahembwe adakora, ibi bikaba binavugwa muri Rutsiro; ndetse n’ababigizemo uruhare barishyira bakizana.
Abahindaguye amanota y’ibizamini by’abarimu i Kayonza baraho barakomeye, ariko ihumure ni ngombwa “igikuba ntikiracika”.
Uko biri kose “nta gikuba cyacitse”, ugereranije n’ibihugu duturanye turacyagerageza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


