Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umugabo witwa Nsengimana Ntakaburimvano Selemani, icyaha cyo gusambanya umwana afiteho ububasha(umwana we), nyuma yo kumuhamya icyaha rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu ingana n’ibihumbi 100.
Ni urubanza rwasomwe ku wa 19 Ukwakira 2017. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye iki gihano uyu mugabo bwaratsinze.
Nsengimana Ntakaburimvano Selemani ni umugabo wubatse ufite abana babiri : umuhungu w’imyaka 10 n’ umukobwa ufite imyaka 6, ari na we uyu mugabo akekwaho gusambanya .
Uyu mugabo amaze gutandukana n’umugore we, yamusigiye abo bana maze akajya arara ku buriri bumwe n’uwo mwana we w’umukobwa ufite imyaka 6 akamusambanya. Byamenyekanye ari uko uyu mwana abibwiye abaturanyi .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu iburanisha, Nsengimana yaburanye yemera icyaha. Nyamara kubera ingaruka cyateje harimo no kuba uyu mwana azahorana ipfunwe mu bandi ryo kuba yarasambanyijwe na se, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu ingana n’ibihumbi 100 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 192 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


