Kirehe: Umubyeyi yabyaye impanga zifatanye

Sangiza iyi nkuru

Mu Bitaro bya Kirehe, umubyeyi w’imyaka 41, yabyaye umwana ufite imitwe ibiri ifatanye, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016 nyuma yo kugera muri ibi bitaro aturutse ku kigo Nderabuzima cya Nyamugari.

Anasthase Iyamuremye wabyaje uyu mubyeyi yatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yavutse afite imitwe ibiri n’amajosi abiri, bityo ko batakwemeza ko ari abana b’impanga kuko igihimba ari kimwe.

Yagize ati “Ni umwana umwe ariko afite imitwe ibiri n’amajosi abiri ni ukuvuga ngo arahurira ku gice cyo hepfo. Yavutse iri joro nyina abazwe.”

Uyu muforomo yakomeje avuga ko bateganya guhita bohereza uyu mwana mu bitaro bindi bifite ubushobozi bwisumbuyeho ngo barebe icyahita gikorwa kuko bo batabasha kumenya niba ari abantu bafite umutima umwe cyangwa se bafite imitima ibiri, cyangwa se bafite ibihaha by’abana babiri.” Yongeyeho ko uyu mwana nta mahirwe afite yo gukomeza kubaho.

Abana-696x767 (1)

Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru cyamubajije uko umubyeyi yabyakiriye, agira ati “Twabimusobanuriye, tumwereka n’abo bana arabyakira ariko yavuze ko ibyo ari ubwa mbere bimubayeho.”

Umuforomo avuga ko ubusanzwe habaho ko abana babiri bashobora kuvuka bafatanye imitwe, ariko bakagira ibihimba by’abantu babiri, bitandukanye n’uko uyu mwana yavutse.

Yagize ati “Ubundi twe twabyize mu masomo ko hari ubwo abana bavuka ari babiri bafatanye, ariko bagafatana ari babiri nyine bafite amaguru ane, n’amaboko ane wumva nyine ko ari abana babiri ariko ibi byo ni ubwa mbere mbibonye kuko twavuga ko ari abana babiri ariko nabo ntabwo buzuye.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *