Abasirikare batatu b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka muri Tchad biciwe mu gihugu cya Mali abandi babiri barakomereka ubwo imodoka bari barimo yaturitswaga n’igisasu mu majyaruguru y’iki gihugu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’akanama k’umutekano bamaganye iki gitero cyakorewe ku muhanda uhuza Tessalit na Aguelhok. Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu mujyi wa Kidal nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akanama k’umutekano ka Loni kakaba katangaje ko ibikorwa byose by’iterabwoba ari ibyaha kandi bitabonerwa ibisobanuro, gasaba Guverinoma ya Mali gukora iperereza kuri iki gitero abakigizemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera.
Umuryango w’Abibumbye ndetse n’aka kanama kawo ukaba washimangiye ko ibitero byibasira abashinzwe kubungabunga amahoro bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara mu mategeko mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi yaboneyeho guhamagarira Guverinoma ya Mali n’imitwe yitwaje ibirwanisho yo muri iki gihugu, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Loni wungirije, Farhan Haq.
Mu gihugu cya Mali habarizwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigera mu 12,000, abagera kuri 80 bakaba bamaze kwicirwa mu kazi kuva ubutumwa bwa MINUSMA bwatangira mu 2013 nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Lo yo mu mpera za Kanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


