Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwarangije gusobanura ikirego cyabwo mu rubanza buregamo Ladislas Ntaganzwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane, bukaba bwaragaragaje amajwi n’amashusho bwafatiye aho bikekwa ko ushinjwa yakoreye ibyaha.
Kuri uyu munsi wa nyuma ubushinjacyaha bwari bufite ngo busobanure ikirego cyabwo, muri uru rubanza buregamo Ladislas Ntaganzwa, wahoze ari burugumesiteri wa Komini Nyakizu, kugira uruhare mu byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu 1994, ubushinjacyaha bwasoreje ku majwi n’amashusho bugaragaza uduce dutandukanye bikekwa ko uregwa yakoreyemo ibyaha ashinjwa.
Muri ayo majwi n’amashusho ubushinjacyaha bweretse urukiko, ubushinjacyaha bugaragaza ko bwahereye I Butare buyafata kugera mu karere ka Nyaruguru, ahahoze ari muri Komini Nyakizu Ladislas Ntaganzwa yayoboraga mu gihe cya jenoside.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byumvikana kandi bigaragara ahantu hatandukanye hafatiwe aya mashusho n’amajwi uhereye I Butare kugera muri Nyaruguru no mu nkengero, hamwe abashinjacyaha bumvikanye basobanura ibintu nk’abatangabuhamya, ahandi bakavuga ko ari uko abatangabuhamya babo babivuga mu buhamya bukubiye mu kirego cyabo.
Basobanuye ko ku itariki 16 Mata 1994, Abatutsi bahungiraga I Burundi Ntaganzwa yategetse ko babakura ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Burundi n’u Rwanda, babajyana I Nkomero aho biciwe kuwa 17 Mata 1994.
Muri ayo mashusho y’ubushinjacyaha kandi Umushinjacyaha Faustin Nkusi yumvikanamo anagaragaza icyobo yemeza ko cyanazwemo Abatutsi bagera mu 1000 nyuma yo kubica.
Naho mu duce nka Kibanda, Gitandara no Ku Mugano ubushinjacyaha bwaheretse urukiko mu majwi no mu mashusho busobanura ko ari hamwe mu hari harashyizwe za bariyeri zicirwagaho Abatutsi bitegetswe na Ladislas Ntaganzwa.
Uregwa n’umwunganizi we mu mategeko, Me Bugabo bakurikiranaga iby’aya majwi n’amashusho bitonze ari ko bandika.
Umushinjacyaha Dushimimana yagaragaye muri video ashinja Ntaganzwa aho agaragara ahagaze kuri Paruwasi ya Cyahinda yegeranye n’ikigo cy’amashuri avuga ko muri Jenoside ushinjwa yategetse kuhicira Abatutsi bagera mu 30,000 byari byahahungiye.
Avuga ko aho kuri Paruwasi ya Cyahinda ari ho Ntaganzwa yatangirije byeruye ubwicanyi muri Komini Nyakizu yayoboraga.
Usibye ayo majwi n’amashusho ubushinjacyaha bwasorejeho busobanura ikirego cyabwo, bwanagaragaje ikarita yakozwe n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka, buvuga ko igaragaza intera iri hagati y’ahantu n’ahandi bukeka ko Ntaganzwa yakoreye ibyaha bumushinja.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byose bwabikusanyije mu rwego rwo kugirango ibintu birusheho gusobanuka kuko ngo ubusobanuro bwatangaga mu magambo bwashoboraga gutera urujijo mu kumva uburyo uregwa yashoboraga kujya ahantu henshi hatandukanye umunsi umwe.
Nyuma y’ibisobanuro by’ubushinjacyaha, Umucamanza Antoine Muhima yahaye ijambo Me Laurent Bugabo wunganira uregwa, avuga ko nta byinshi yarenza kuri ayo majwi n’amashusho uretse kuzafata umwanya uhagije bakayasesengura bakazabona kugira icyo bayavugaho nk’ibindi bimenyetso.
Mbere yo kuzatangira kwiregura, uruhande rw’uregwa rwasabye ko abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bazabanza kuza mu rukiko bakemeza ko inyandiko mvugo zirega ari umwimerere kandi bakemera ko ari izabo.
Ubushinjacyaha ariko bwahise buvuga ko ibyo Me Bugabo asaba atari byo, buvuga ko amategeko ateganya ko ubushinjacyaha bubanza gusobanura ibirego byabwo hanyuma uruhande bahanganye rukiregura abatangabuhamya bakazaza nyuma.
Ladslas Ntaganzwa ni umugabo w’imyaka 55 wavukiye Gasharu mu cyahoze ari Komini Nyakizu muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, akaba akurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu kugeza ubu uregwa yirinze kugira icyo abivugaho.
Ntaganzwa wari warashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihembo ku muntu uzamufata, yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2015, mbere yo koherezwa mu Rwanda muri Werurwe 2016 azanywe n’urugereko MICT rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na TPIR.
Biteganyijwe ko iburanisha rizasubukurwa kuwa 14 Ugushyingo 2017 nihatagira igihinduka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


