Mu mukino wari witezwe na benshi wahuje ikipe ya Arsenal n’ikipe ya Fc Barcelona ku munsi w’ejo tariki ya 23 Gashyantare 2016 aho Arsene Wenger yari yemeje ko adatewe ubwoba na Barca na gato anashimangira ko agomba kuyandagaza yifashishije umukinnyi Sanchez, byaje kurangira atsinzwe 2-0.
Nk’uko Suarez yakomeje abivuga ko Fc Barcelona ari ikipe ya mbere ku isi kandi ko ikomeje gushaka igikombe cy’irushanwa rya Champions League, ibyo yabivuze nyuma yo kwandagaza ikipe ya Arsenal ku bitego 2-0 byatsinzwe n’igihangange Lionel Messi.

Suarez nyuma y’umukino, yaganiriye n’itangazamakuru yemeza ko kubufatanye na bagenzi be Lionel Messi,Neymar wanatanze umupira uvamo igitego cya mbere, biteguye gutwara igikombe kuko ngo abona nta yindi kipe yabahangara bafatanyije n’umuutoza wabo Luis Enrique.
Yagize ati “ twe nk’abakinnyi bafite icyo bashaka kandi bifuza kugera ku ntego,turifuza kwegukana igikombe cya shampoyona kandi tukazamura izina ry’ikipe tubarizwamo, kandi tuzahora turi aba mbere ku isi.”
Uyu musore ukomoka muri Urguay ntiyavuze ibyo ngo ari ukwirata ku ikipe ya Arsenal kuko ngo umupira w’amaguru uridunda kuko haracyabura indi minota 90 izabahuza mu mukino wo kwishyura ngo rero ntawamenya reka babitege amaso.

Yakomeje agira ati” turishimye cyane ku buryo bukomeye,gusa ntibirarangira haracyari urugendo muri iri rushanwa ntawamenya ikizavamo.”
Ku ruhande rwa wenger yavuze ko bakinnye uko byari bikwiye ndetse ntako batagize habaye amahirwe make gusa mu gice cya2 nibwo habaye igisa no guhuzagurika ariko ngo ntacyo bitwaye kuko bazongera bahure ku mukino wo kwishyura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com


